Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, Uwacu Julienne yahererekanyije ububasha na Edouard Bamporiki, wamusimbuye ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.


Uyu muhango wayobowe na Valérie Nyirahabineza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kabiri wa Unity Club Intwararumuri, uhuza abayobozi n’abahoze mu nzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda hamwe n’abo bashakanye.


Ihererekanyabubasha ryabaye nyuma y’impinduka mu myanya y’ubuyobozi zatangajwe ku wa 27 Ukwakira 2026, aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize Uwacu Julienne Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, naho Edouard Bamporiki agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.


Bamporiki yahawe izi nshingano nyuma yo kuba yarabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ndetse akaba yaranabaye Umudepite. Ndetse no kuyobora Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.


Unity Club Intwararumuri ni umuryango ugamije guteza imbere ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, binyuze mu bikorwa bigamije kwimakaza ubumwe n’amahoro.