Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mpuzamahanga, Olivier J.P. Nduhungirehe, yavuze ko ibaruwa iri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko Amerika izakura u Rwanda muri gahunda ya AGOA atari ukuri.
Iyo baruwa yanditseho ko yatanzwe na White House ku wa 28 Ukwakira 2026, yandikiwe Perezida Paul Kagame, imumenyesha ko u Rwanda ruzavanwa muri iyi gahunda guhera ku wa 1 Mutarama 2027.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Nduhungirehe yagize ati: “Ku bakomeje gukwirakwiza iyi baruwa ku mbuga nkoranyambaga, ndabamenyesha ko atari ukuri.”
Ibi byatumye Nduhungirehe asaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukwirakwiza inyandiko zitizewe.





