U Rwanda rwitabiriye Inama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere COP31 (conference of the parties). Yatangiye kuri uyu wa Mbere mu Mujyi wa Antalya muri Türkiye, ihurije hamwe ibihugu bisaga 190.


Iyi nama izamara ibyumweru bibiri, ikaba ari umwanya w’ibihugu byo kuganira ku ngamba zo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere


Muri iyi nama, u Rwanda ruzagaragaza ibikorwa rumaze gushyira mu bikorwa n’ingamba rwafashe mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.


Ibiganiro bizibanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo n’imyanzuro yafatiwe mu nama zabanje, cyane cyane kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kongera inkunga igenerwa ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no gufasha ibihugu kugera ku mikoreshereze y’ingufu zisukuye.


COP31 ni inama ihuza ibihugu byashyize umukono ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye imihindagurikire y’ibihe (UNFCCC), igamije gusuzuma intambwe imaze guterwa mu kurengera ibidukikije no gufata imyanzuro mishya yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.


Ni muri urwo rwego ibihugu bisaga 190 byitabiriye iyi nama kugira ngo biganire ku bufatanye n’ingamba zo gukemura iki kibazo ku rwego mpuzamahanga.