Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko abaturage batari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda biyongereye, bagera kuri 36,1% bavuye kuri 34,2%.


Ibi bikubiye muri raporo y’ubushakashatsi ku murimo n’ubushomeri mu gihembwe cya gatatu cya 2026, ishingiye ku makuru yakusanyijwe muri Kanama uyu mwaka.


Iyo raporo igaragaza ko mu baturage 8.808.239 bafite imyaka yo gukora, abagera kuri 5.630.632 bari ku isoko ry’umurimo.

Muri bo, abantu 4.752.916 bari bafite akazi, mu gihe 877.716 ari abashomeri.


Abaturage bagera kuri miliyoni 3,2 ntibari ku isoko ry’umurimo. Muri iki cyiciro harimo abageze mu zabukuru, abihebye bakareka gushaka akazi kuko bumva ko batakakabona, abafite ubumuga butabemerera gukora n’abandi.


Aba ntibabarirwa mu bashomeri, kuko kutaba ku isoko ry’umurimo bitandukanye no kuba umuntu adafite akazi ariko ushaka kukabona.


Kuva kuri 34,2% kugera kuri 36,1%, igipimo cy’abatari ku isoko ry’umurimo cyiyongereyeho amanota 1,9 ku ijana, nk’uko bigaragazwa n’imibare yatangajwe na NISR.