Kompanyi ya Kason Motor ikorera mu Rwanda yashyizeho uburyo bwo korohereza abantu kugura imodoka, aho umukiriya ashobora kwishyura 10% by’igiciro cy’imodoka, amafaranga asigaye akazagenda ayishyura mu byiciro abifashijwemo na banki.


Ubu buryo bugamije gufasha abantu bifuza gutunga imodoka ariko badafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga yose icyarimwe, bakabasha kuyigura bakoresheje uburyo bwo kwishyura buhoro buhoro.

IMG_0645.jpg

Nk’uko ubuyobozi bwa Kason Motor bubisobanura, umukiriya ushaka kugura imodoka anyuze muri banki abanza kwishyura 10% by’igiciro cyayo.


Nyuma yaho, iyi kompanyi imuhuza na banki kugira ngo imuhe inguzanyo, amafaranga asigaye akajya ayishyura banki mu byiciro.

IMG_0652.jpg


Muri ubu buryo, imodoka igurwa ni yo iba ingwate y’inguzanyo, naho ubwishingizi bukaba butegurwa binyuze muri banki ikorana na kompanyi.


Uretse ubu buryo, Kason Motor yashyizeho n’ubundi bwo kugura imodoka bitabaye ngombwa ko umukiriya anyura muri banki.


Muri ubu buryo bwashyiriweho imodoka ziri muri promotion, umukiriya ashobora gutangira yishyura amafaranga afite, andi akazagenda ayishyura kompanyi mu byiciro.


Uhabwa igihe kire kire cyo kuyishyura gishobora no kugera ku myaka itatu. Umukiriya kandi ashobora guhitamo kwishyura kimwe cya kabiri cy’amafaranga asigaye, andi akazayishyura mu gihe cy’umwaka umwe.


Icyakora, ubu buryo bwa promotion bugenda buhinduka bitewe na gahunda kompanyi iba yashyizeho.


Amoko y’imodoka Kason Motor igurisha


Kason Motor igurisha amoko atandukanye y’imodoka, zirimo izikoresha amashanyarazi, izikoresha ikoranabuhanga rya Hybrid n’izindi.


Mu modoka igaragaza ko ifite harimo Toyota bZ3X yo mu mwaka wa 2026, ifite ubushobozi bwo gukora urugendo rugera ku birometero 520.


Hari kandi Wuling Yangguang Van yo mu mwaka wa 2026, ifite imyanya icyenda cyangwa 14, bitewe n'ubwoko bw'iyo modoka umukiriya yahisemo.


Indi ni Dongfeng Sky01 yo mu mwaka wa 2026, ishobora gukora urugendo rugera ku birometero 530. Iyi modoka iboneka ari nshya cyangwa yarakoreshejwe.


Kason Motor inacuruza Leapmotor yo mu mwaka wa 2022, ifite ubushobozi bwo gukora urugendo rw'ibirometero 301.


Hari kandi BYD 05 Hybrid, Wuling y'imyanya irindwi (7 Seater EV 730) yo mu mwaka wa 2026, ishobora gukora ibirometero 520.


Mu zindi modoka harimo Foton Pickup Tunland 4D yo mu mwaka wa 2026, ishobora gukora urugendo rw'ibirometero 505, na Radar RD6 Pickup 4D yo mu mwaka wa 2026, ishobora gukora ibirometero 460.


Ku bijyanye no kubona imodoka, Kompanyi ya Kason Motor igurisha imodoka nshya n’izakoreshejwe. Umukiriya ashobora kandi kugura imodoka itaragera mu gihugu ikazamugeraho mu gihe cy’iminsi 60.


Ku modoka nshya, Kason Motor itanga garanti y’imyaka itanu, ikanakurikirana imodoka zaguzwe kugira ngo abakiriya babone serivisi zijyanye n’imodoka zabo.


Iyi kompanyi inafite gahunda zijyanye no korohereza abakoresha imodoka zikoresha amashanyarazi n’izikoresha ikoranabuhanga rya Hybrid.


Mu bikoresho uhabwa harimo charger yo kongeramo umuriro yaba igendanwa cyangwa yo mu rugo (Residence Charging System) na charger yimukanwa (Mobile Charger).

IMG_0815.jpg


Kason Motor yakira abakiriya bari hagati ya 35 na 40 ku munsi. Ikorera mu Rwanda, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Masoro, aho itanga serivisi amasaha 24 kuri 24, iminsi irindwi mu cyumweru.


Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiriya, iyi kompanyi ifite gahunda yo gushyira amashami ahantu hatandukanye kugira ngo serivisi zayo zibagereho bitabagoye.


Amafoto:

Ukeneye ibisobanuro birambuye wasura Kason Motor i Masoro cyangwa ukaduhamagara kuri +250 728 113 321