U Rwanda rugiye guhugura abantu 2.000 bazajya batanga ubutabazi bw’ibanze mu baturage, barimo abamotari, abapolisi n’abacuruzi bo mu masoko, mu rwego rwo kongera amahirwe yo kurokora ubuzima bw’abantu bakeneye ubutabazi bwihuse.
Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gushyira mu bikorwa ivugurura rya serivisi z’ubutabazi bwihuse mu buvuzi (Rwanda Emergency Medical Services – EMS), rigamije kunoza uburyo abantu bahabwa ubufasha mu gihe bahuye n’ibibazo by’ubuzima bisaba ubutabazi bwihuse.
Iri vugurura ryatangijwe ku cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cya Siporo rusange kizwi nka Car Free Day, rikaba rigamije kubaka uburyo bwihuse kandi bunoze bwo kugeza ubutabazi ku baturage hirya no hino mu gihugu.
Imwe mu ntego z’iri vugurura ni ukugabanya igihe imodoka z’imbangukiragutabara zimara zitaragera ku muntu ukeneye ubufasha. Kugeza mu 2030, Minisiteri y’Ubuzima iteganya ko mu Mujyi wa Kigali izajya ihagera mu gihe cy’impuzandengo y’iminota 10, mu gihe mu tundi turere zizajya zihagera mu minota 20.
Iri vugurura riteganya kandi ko hazaba hari nibura imodoka imwe y’imbangukiragutabara ku bantu 20.000, hagashyirwaho n’imodoka zihariye zo gutwara impinja zikivuka, abarwayi bafite indwara zandura ndetse n’izagenewe gutwara abantu benshi.
Uretse imodoka zisanzwe, hazifashishwa n’ubundi buryo bwo kugeza ubutabazi ku bantu bitewe n’aho baherereye. Muri bwo harimo amapikipiki, ubwato n’indege, kugira ngo n’abari ahantu bigoye kugeramo babashe kubona ubufasha.
Mu kongera umubare w’abakozi bafite ubumenyi bwihariye muri uru rwego, u Rwanda rufite gahunda yo gufungura ishuri rya mbere ryigisha umwuga w’ubutabazi bwihuse (Paramedic School). Iri shuri rizajya ryakira abanyeshuri 100 buri mwaka, bakiga ku rwego rwa dipolome.

Harateganywa kandi kongera abakozi b’inzobere mu butabazi bwihuse, ku buryo mu 2030 buri modoka y’imbangukiragutabara izaba ifite abakozi batandatu babifitiye ubumenyi.
Ikoranabuhanga na ryo rizifashishwa mu kunoza izi serivisi. Hazakoreshwa uburyo bwa GPS bukurikirana aho imodoka z’imbangukiragutabara ziherereye mu gihe nyacyo, binyuze muri sisitemu ya eBanguka.
Hazakoreshwa kandi ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu gufasha mu gufata ibyemezo bijyanye n’itangwa ry’ubutabazi.
Ku rundi ruhande, abakozi bo mu bigo nderabuzima n’ibitaro 69 bazahabwa amahugurwa y’uburyo bw’ibanze bwo gutabara indembe, azwi nka WHO Basic Emergency Care, kugira ngo bongere ubushobozi bwo kwakira no gufasha abantu bagezwa kwa muganga bakeneye ubuvuzi bwihuse.

Abamotari, abapolisi n’abacuruzi bazaba intambwe ya mbere mu gutabara indembe
Kimwe mu bice by’ingenzi bigize iri vugurura ni gahunda yo guhugura abantu 2.000 bazajya batanga ubutabazi bw’ibanze mu baturage.
Aba bantu bazahugurwa kugira ngo bashobore gufasha umuntu uhuye n’ikibazo cy’ubuzima gisaba ubutabazi bwihuse, mu gihe batarategereza ko abaganga cyangwa imodoka y’imbangukiragutabara bahagera.
Amahugurwa azaherwa mu Mujyi wa Kigali, aho azitabirwa n’abapolisi, abamotari n’abacuruzi bakorera mu masoko.
Aba bantu bahiswemo kubera ko bakunze kuba mu duce dutandukanye tw’abaturage, bityo bakaba bashobora guhura n’umuntu ukeneye ubufasha mbere y’uko abakozi b’ubuzima bahagera.
Bazamishwa ubumenyi bw’ibanze buzabafasha gutanga ubufasha mu gihe bahuye n’umuntu uri mu kaga, mu gihe hategerejwe inzego z’ubuvuzi.
Iri vugurura rigaragaza ko ubutabazi bwihuse budakwiye gutangirira ku bitaro gusa, ahubwo ko no mu baturage hakenewe abantu bafite ubumenyi bwo gutanga ubufasha bw’ibanze.
Ni uburyo bugamije kugabanya igihe umuntu amara ategereje ubutabazi, kuko mu bihe bimwe na bimwe ubufasha atangiwe hakiri kare bushobora kugira uruhare rukomeye mu kurokora ubuzima bwe.












