Hari abantu bakundana cyane, bakifuza kubana no kubaka ejo hazaza hamwe, ariko ugasanga batajya bamara igihe badashyamiranye. Rimwe bapfa uburyo umwe yashubije mugenzi we, ubundi bakazira kutitabira telefoni, gutinda gusubiza ubutumwa cyangwa ikindi umwe yakoze undi atishimiye.


Igitangaje ni uko hari igihe intonganya zitangirira ku kintu gito, ariko zikarangira buri wese arakaye, acecetse cyangwa yumva atumviswe n'uwo bakundana.


Ese kuki abantu bashobora gukundana by'ukuri ariko bagahora bapfa utuntu duto?

1. Itandukaniro mu mico no mu myumvire


Abantu ntibakurira mu miryango imwe, ntibagira uburere bumwe kandi ntibabona ibintu mu buryo bumwe. Ibyo bishobora gutuma ikintu umwe abona nk'icyoroshye, undi agifata nk'ikimubabaje.


Urugero, umwe ashobora kubona ko kutavugana n'umukunzi we umunsi wose nta kibazo kirimo, mu gihe undi abifata nk'ikimenyetso cy'uko atitaweho.


Iyo buri wese yumva ko uburyo bwe ari bwo bukwiye, utumvikana duto dushobora guhinduka intandaro y'amakimbirane ahora agaruka.

2. Uburyo bwo kuvugana bushobora gukongeza intonganya

great-listener-696x464.jpg

Hari igihe ikibazo kitaba icyo abakundana bapfa, ahubwo kiba uburyo bakivugaho.


Umuntu ashobora kugira icyo asaba mugenzi we, ariko akakimubwira mu ijwi rikakaye cyangwa akamwumvisha ko ari we uhora akora amakosa.


Urugero, aho kuvuga ati: "Iyo utansubije ubutumwa numva ntitaweho", ashobora kuvuga ati: "Wowe nta na rimwe ujya unyitaho."


Aya magambo ashobora gutuma mugenzi we yishyira mu mwanya wo kwiregura aho kumva ikibazo cyabayeho.


Ubushakashatsi bwa YouGov bwakozwe hagati ya tariki ya 29 Mutarama na 1 Gashyantare 2026 ku bantu bakuru 1.114 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugaragaza ko uburyo bwo kuvugana buri mu bitera abakundana kutumvikana.


Muri ubwo bushakashatsi, 36% by'abari mu rukundo babajijwe bavuze ko rimwe na rimwe batongana bapfa ijwi cyangwa imyitwarire y'abo bakundana. Abagera kuri 29% bavuze ko bapfa uburyo bwo gushyikirana, mu gihe 26% bagaragaje ko bapfa amafaranga.


Iyi mibare igaragaza ko intonganya z'abakundana zitaterwa gusa n'ibibazo bikomeye, kuko n'uburyo umuntu abwira mugenzi we ikintu bushobora guteza amakimbirane.

3. Kwitega ko umukunzi agomba kumenya ibyo ukeneye utabimubwiye

Mu rukundo, hari abantu baba bifuza ko abo bakundana bamenya ibyo bakeneye batabibabwiye.


Umuntu ashobora kwitega ko umukunzi we amuhamagara, akamwandikira cyangwa akibuka ikintu runaka. Iyo bitabayeho, akumva ko atitaweho.


Ikibazo gikomera iyo buri wese ategereje ko undi ari we ubanza kumenya ikimubabaje.


Abakundana bakwiye kumenya ko kuvuga ibyo bakeneye ari ingenzi, aho gutegereza ko mugenzi wabo abyibwiriza.

4. Utubazo duto dushobora kuba dufite impamvu zikomeye zihishe inyuma yatwo

Rimwe na rimwe, abakundana bashobora gutongana bapfa ikintu runaka, ariko mu by'ukuri ikibazo nyamukuru kikaba ari ikindi.


Urugero, bashobora gutongana bapfa kuba umwe atatashye ku gihe, nyamara undi akaba asanzwe yumva adahabwa umwanya uhagije.


Ubushakashatsi bw'igihe kirekire bwakozwe na Dr. John Gottman na Dr. Robert Levenson bugaragaza ko 69% by'ibibazo by'amakimbirane mu bashakanye ari ibibazo bikunda kugaruka, bifitanye isano n'itandukaniro mu mico, ibyo umuntu akunda n'ibyo akeneye.


Ibi bisobanura ko hari ibibazo bidashira burundu, ahubwo ko abakundana bakenera kwiga kubiganiraho no kubicunga badahora babigira intandaro yo gushyamirana.

5. Ishyari n'ubwoba bwo gutakaza uwo ukunda


Ishyari na rwo rushobora gutuma abakundana bapfa utuntu duto.


Umuntu ashobora kubabazwa no kubona umukunzi we avugana n'undi muntu, kumubona akoresha telefoni igihe bari kumwe cyangwa kumva atamuhaye umwanya nk'uko abyifuza.


Rimwe na rimwe, ibyo bishobora guterwa n'ubwoba bwo gutakaza uwo akunda cyangwa kutizera bihagije umubano bafitanye.


Iyo ayo marangamutima ataganiriweho, ashobora gutuma ibintu bisanzwe bifatwa nk'ibimenyetso by'ubuhemu cyangwa kutita ku wundi.


Icyakora, ishyari ntirikwiye kuba impamvu yo kugenzura umukunzi, kumubuza inshuti cyangwa kumuvutsa uburenganzira bwo kugira ubuzima bwe bwite.

6. Uburyo abakundana bakemura amakimbirane bugira uruhare mu mibanire yabo


Ubushakashatsi bwa Dr. John Gottman ku bashakanye bwagaragaje ko uburyo abantu bitwara mu gihe batumvikanyeho bushobora kugira uruhare mu gutuma umubano ukomera cyangwa ugacika intege.


Mu bushakashatsi bwe, hagaragajwe ko mu bashakanye bari mu mubano mwiza kandi uhamye, habonekaga nibura ibikorwa bitanu byiza kuri buri gikorwa kimwe kibi mu gihe cy'amakimbirane.


Ibyo bikorwa byiza bishobora kuba kumva mugenzi wawe, kwerekana urukundo, gusetsa mu buryo bukwiye, kwiyoroshya no kugerageza gukemura ikibazo.


Ibi ntibivuze ko abakundana bagomba kubara inshuro bakoze ibyiza cyangwa ibibi, ahubwo bigaragaza akamaro ko gukomeza kubahana no kugaragarizanya urugwiro n'igihe batumvikanye.

7. Ni iki abakundana bakora kugira ngo bagabanye intonganya?


Abakundana bashobora kugabanya amakimbirane bahinduye uburyo baganiriramo ibibazo byabo.


Bimwe mu byo bakwiye kwitaho ni:


  • Kuganira ku kibazo hatabayeho gutukana cyangwa gusebanya.

  • Kubwira umukunzi ibyo umuntu akeneye aho gutegereza ko abyibwiriza.

  • Kureka mugenzi wawe akarangiza kuvuga mbere yo kumusubiza.

  • Kwemera amakosa no gusaba imbabazi igihe bikenewe.

  • Gushaka umwanya wo kuganira igihe bombi batuje.

  • Kwibuka ko kutabona ibintu kimwe bidasobanura ko umwe adakunda undi.


Ikindi ni uko gukemura amakimbirane bidakwiye gushingira ku kumenya uwatsinze cyangwa uwatsinzwe, ahubwo bikwiye kuba uburyo bwo kumvikana no kubaka umubano ushingiye ku bwubahane.


Urukundo ntiruvuga kubura ibyo mutumvikanaho


Gukundana ntibivuze ko abantu bagomba guhora bemeranya kuri buri kintu. Abantu babiri bashobora gukundana ariko bakagira imico, imyumvire n'ibyo bakeneye bitandukanye.


Icy'ingenzi si ukutazigera mutongana, ahubwo ni uburyo mwitwara iyo mutumvikanye. Urukundo rukeneye kuganira, kubahana, kwihanganirana no kwemera ko buri wese afite uko abona ubuzima.


Ariko kandi, ntibikwiye kwitiranywa n'uko umuntu agomba kwihanganira ihohoterwa, gutukwa, guterwa ubwoba cyangwa guhohoterwa mu izina ry'urukundo.