U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru rizwi nka Luxperience 2026, riri kubera mu mujyi wa Sydney muri Australia, kuva ku wa 17 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2026.
Iri murikagurisha rihuza ibihugu, ibigo bitanga serivisi z’ubukerarugendo, abaguzi b’ibicuruzwa by’ubukerarugendo buhanitse ndetse n’abajyanama mu by’ingendo baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
U Rwanda muri iri murikagurisha ni umwanya wo kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’igihugu, serivisi z’ubukerarugendo n’ibikorwa bitandukanye byagenewe ba mukerarugendo bashaka serivisi zo ku rwego rwo hejuru.
Luxperience 2026 iha u Rwanda amahirwe yo guhura n’abaguzi bakomeye n’abajyanama mu by’ingendo baturutse muri Australia, Nouvelle-Zélande no mu bindi bihugu, hagamijwe kubahuza n’abatanga serivisi z’ubukerarugendo mu Rwanda.
Iri murikagurisha kandi ritanga urubuga rwo kubaka imikoranire hagati y’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo, hagamijwe kwagura amahirwe y’ubucuruzi no kongera isoko ry’abasura u Rwanda baturutse mu mahanga.
kwitabira Luxperience 2026 ni kimwe mu bikorwa biha u Rwanda amahirwe yo kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo ku isoko mpuzamahanga, by'umwihariko mu bakiriya bashaka serivisi z’ubukerarugendo buhanitse.











