Ku wa 27 Ugushyingo 2026, Ishimwe Jean De Dieu yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bwo kubushake, akurikiranyweho kwica se witwaga Muganga Alphonse amutemye akoresheje umuhoro.
Urubanza rwabereye mu kibuga cya Ruzizi, mu Kagari ka Tanda, Umurenge wa Giti, mu Karere ka Gicumbi, aho Ubushinjacyaha bwasomeye mu ruhame icyaha bwakurikiranyemo Ishimwe Jean De Dieu, bwasabaga ko ahanishwa igifungo cya burundu.
Uko bivugwa ko icyaha cyakozwe
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ishimwe Jean De dieu yagiye kwihisha muri parafo iri aho ababyeyi be babaga. Buvuga ko mu masaha ya saa saba z’ijoro yaje kumanuka buhoro, agasanga se na nyina baryamye, afite umuhoro, agahita atema se agwa hasi ahita apfa.
Bwavuze kandi ko Ishimwe yashatse kwica na nyina witwa Uwiringiyimana Marie Arice ndetse na mushiki we witwa Usanase Marie Merici, kugira ngo na bo abakurikize se, ariko bikarangira abakomerekeje gusa.
Mu bimenyetso Ubushinjacyaha bwashingiyeho harimo imvugo z’ababajijwe, zirimo iz’Ishimwe Jean De dieu, uregwa muri uru rubanza, iza Uwiringiyimana Marie Arice watanze ikirego, iza Usanase Marie Merici na Ndazigaruye Vareci, ndetse n’iza Ariyasi Demobe watanze ubuhamya.
Hari kandi izindi nyandiko zirimo raporo y’umugenzacyaha, raporo y’itsinda ryasuye ahakorewe icyaha na raporo y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Hashingiwe kuri ibyo bimenyetso, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Ishimwe Jean De Dieu icyaha cy’ubwicanyi bwo kubushake no kumuhanisha igifungo cya burundu.
Ishimwe yahakanye icyaha
Mu kwisobanura kwe, Ishimwe Jean De Dieu yahakanye ko ari we wishe se.
Yavuze ko mushiki we Usanase Marie Merici yari ari kurira cyane muri iryo joro, kandi ko we yari aryamye mu yindi nzu itandukanye n’iyo ababyeyi be bararagamo.
Yasobanuye ko yumvise mushiki we arira, akajya kureba icyabiteye. Ngo yaje gukomanga, mushiki we aramukingurira, yinjiye asanga ababyeyi be bari kurwana.
Ishimwe yavuze ko yagerageje kubakiza, ariko se yari afite umupanga, nyina akawumushikuza maze agatema umugabo we, agahita apfa.
Yongeyeho ko mu gihe barwaniraga uwo mupanga, mushiki we Usanase Marie Merici na we yawikubiseho, arakomereka.
Ishimwe yavuze ko nyina ari we wishe se bitewe n’amakimbirane bari bafitanye.
Abunganira Ishimwe bagaragaje impungenge ku ruhare rwa nyina
Abunganira Ishimwe Jean De dieu bagaragaje ikibazo cy’uko Uwiringiyimana Marie Arice na we yari akwiye kugaragara mu rubanza, kuko bakekaga ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.
Icyakora, urukiko rumaze gusuzuma ibirego n’imyiregurire byatanzwe, rwasanze Ishimwe Jean Dodie yari yarateguye mbere kwica se.
Urukiko rwamuhanishije igifungo cya burundu
Urukiko rumaze kugenzura imvugo z’ababuranyi, ibimenyetso n’imyiregurire y’uregwa, rwafashe icyemezo cyo guhamya Ishimwe Jean De Dieu icyaha cy’ubwicanyi bwo kubushake rumuhanisha igifungo cya burundu.
Ku bijyanye n’indishyi, Uwiringiyimana Marie Arice yari yaregeye indishyi z’akababaro yatewe n’ibyamukorewe n’urupfu rw’umugabo we.
Urukiko rwasanze yarababajwe n’ibyamukorewe, rumugenera indishyi za miliyoni eshanu z’amafaranga.
Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Giti bagaragaje ko batanyuzwe na wo.
Umwe muri bo yagize ati: “Ese umugore we ko atigeze atabaza ko Ishimwe ari gutema umugabo we, ni yo mpamvu umwanzuro w’uru rukiko utanejeje.”
Undi muturage na we yavuze ko abantu bose bakekwaho kugira uruhare muri icyo cyaha bakwiye kuba baritabiriye urubanza bakisobanura.
Yagize ati: “Kubera ko icyaha cyakozwe n’abantu bane, uko byagenda kose bose bakabaye bahari bakisobanura, kuko icyaha cyakozwe bose bahari.”







