Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda (TI Rwanda), wagaragaje ko hari abaturage bagikomeje guhura n’ikibazo cyo kutishyurwa ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa remezo n’indi mishinga ikorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu.


Uyu muryango wibukije ko guhabwa ingurane ikwiye kandi mu gihe giteganywa n’amategeko ari uburenganzira bw’umuturage, bityo ko bidakwiye ko ibikorwa by’inyungu rusange bitangira cyangwa bikomeza hatabanje gukemurwa ibibazo by’abaturage bangirizwa imitungo.


Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ubwo TI Rwanda yamurikaga isesengura yakoze ku bibazo abaturage bahura na byo mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.


Muri iryo sesengura, TI Rwanda yagaragaje ko mu mwaka wa 2026 yakiriye ibibazo 1 653 by’abaturage. Muri byo, 1 575 byakiriwe binyuze mu mushinga wa ALAC, mu gihe 78 byakiriwe mu mushinga wa CCs.


Muri ibyo bibazo byose, 67 byari bifitanye isano n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije. Muri byo, 11 ni byo byari byarakemutse, mu gihe 56 bitari byarabonerwa umuti, ndetse bimwe muri byo bikaba byari bimaze imyaka igera kuri ine bikurikiranwa n’inzego bireba.


Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko umuturage agomba kubanza guhabwa ingurane ikwiye mbere y’uko ibikorwa by’inyungu rusange bikorerwa ku mutungo we.


Yagaragaje ko hari abaturage bangirijwe imyaka hagati ya 2022 na 2026 batarahabwa ingurane zabo, cyane cyane mu bikorwa bifitanye isano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) n’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC).


Ati “Hari ibyo amategeko ateganya ko mbere y’uko ukora ibyo bikorwa, ubanziriza guha ingurane ikwiye umuturage ukwiye usanzwe muri ubwo butaka. Byagaragaye ko hari abaturage bangirijwe imyaka kuva mu 2022-2026 batarahabwa ingurane yabo yaba kuri REG na WASAC.”


Yakomeje agaragaza ko ikibazo kitagarukira gusa ku bikorwa remezo, kuko hari n’abaturage bahura n’ingaruka z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho bamwe bishyurwa ingurane mu gihe abandi bafite imitungo yegeranye n’ahakorerwa ubucukuzi bo batayihabwa, nubwo na bo baba bangirijwe imitungo.


Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas, na we yashimangiye ko umuntu wangirijwe umutungo cyangwa wimuwe kubera ibikorwa by’inyungu rusange agomba guhabwa ingurane ikwiye.


Yavuze ko iyo Leta ikuye umuturage aho yari atuye kugira ngo hakorerwe ibindi bikorwa, agomba kwishyurwa hashingiwe ku gaciro k’umutungo ku isoko muri icyo gihe.


Ati “Iyo hari ibikorwaremezo bakabahavana, bagomba kubona ingurane. Iyo Leta ikuvanye aho wari utuye hari ibindi bikorwa bigiye kuhakorwa, ugomba kubona ingurane kandi ijyanye n’igiciro cya none. Umutungo w’umuntu ni ntavogerwa, mbere y’uko uhashyira igikorwa, banza wishyure umuturage.”


Mukama Abbas kandi yagaragaje ko abaturage bakwiye kumenyeshwa hakiri kare imishinga igiye gukorerwa mu duce batuyemo, cyane cyane iyo ishobora gusaba kwimura abantu cyangwa kwangiza imitungo yabo.


Mu Rwanda, amategeko agenga kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ateganya ko uwimurwa agomba guhabwa ingurane ikwiye. Itegeko n° 32/2015 ryo ku wa 11 Kamena 2015 ni ryo rigenga kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange no gutanga ingurane.


Iri tegeko riteganya ko ingurane igomba kubarwa hashingiwe ku gaciro k’umutungo ku isoko, hagakoreshejwe abagenagaciro babigize umwuga. Rinatanga uburenganzira ku muturage bwo kujurira igihe atanyuzwe n’agaciro kagenwe ku mutungo we.


Riteganya kandi ko ingurane igomba kwishyurwa mu gihe kitarenze amezi ane. Iyo icyo gihe kirenze, uwari akwiye kwishyurwa ahabwa inyongera ingana na 5% ku gaciro k’ingurane yari yarabaruriwe.


Ibi bigaragaza ko ikibazo cy’abaturage bamaze igihe batarahabwa ingurane kitareba gusa imitungo yabo yangiritse, ahubwo kinareba iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo mu gihe hakorwa ibikorwa bigamije iterambere rusange.


Indi nkuru wasoma: Mu Rwanda hagiye kongerwa imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi bwa avoka