Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru, Izabayo Kabasha Éphrem, yatangaje ko umugabo uzafatwa yarwaje umwana bwaki azahanishwa igifungo cy’amezi atandatu, asaba abaturage kwitabira ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo barwanye ubukene n’imirire mibi.
Izabayo Kabasha Éphrem, uyobora Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yaburiye ababyeyi badaha abana babo indyo yuzuye ko bashobora kubiryozwa, avuga ko umugabo uzafatwa yarwaje umwana bwaki azafungwa amezi atandatu.
Ibi yabivugiye mu ruzinduko yagiriye mu gace ka Bishusha, mu bice bya Rutshuru bigenzurwa n’ihuriro ryitwaga AFC/M23, ubu ryitwa FRN, aho yaganirije abaturage ku ngamba zo kwiteza imbere, kurwanya ubukene no kubaka igihugu.
Muri uru ruzinduko, Kabasha yasabye abaturage kudategereza ko hari uzabazanira iterambere, ahubwo bakoresha amahirwe bafite, cyane cyane ubutaka bwera bubafasha kubona ibiribwa no kwihangira imirimo.
Yabasabye kwitabira ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi, agaragaza ko ari ibikorwa bishobora gufasha imiryango kwikura mu bukene no kugira imibereho myiza.
Yagize ati: “Turwanye ubukene na bwaki, tureke ivanguramoko. Aborora inka borore, abahinga ibirayi bahinge, maze twikure mu bukene nyabuneka.”
Yamaganye abirirwa mu nsengero batita ku iterambere
Kabasha yanenze imyitwarire y’abantu bamara umwanya munini mu bikorwa by’amasengesho ariko ntibashyire imbaraga mu bikorwa bibateza imbere.
Yashimangiye ko kwizera kudakwiye gutuma abantu birengagiza inshingano zo gushaka imibereho, guhinga no kwita ku miryango yabo.
Ati: “Ntushobora kurara utariye, uhekenya amenyo, ngo uzajye mu ijuru. Turwanye ubukene, tugire isuku kandi duhinge imyaka.”
Yagaragaje ko abaturage ba Bishusha bafite amahirwe akomeye mu buhinzi bitewe n’ubutaka bwera bashobora gukoresha mu guhinga ibirayi, amashu n’indi myaka mu bihe bitandukanye by’umwaka.
Yanabasabye guteza imbere ubworozi, asaba ko buri rugo rwagira amatungo arimo ihene, inkoko, inkwavu n’inka, kugira ngo bibafashe kubona umusaruro w’ibiribwa n’amafaranga.
Yihanangirije ababyeyi barwaza abana bwaki
Mu byo yibanzeho muri uru ruzinduko harimo ikibazo cy’abana bafite imirire mibi, aho Kabasha yavuze ko bidakwiye ko abana barwara bwaki mu gihe abaturage bafite ubutaka bushobora kubaha ibiribwa.
Yavuze ko mu gace ka Bishusha hari amahirwe yo kubona ibiribwa n’amata ku giciro abaturage bashobora kugeraho, bityo ko ababyeyi bakwiye kurushaho kwita ku mirire y’abana babo.
Yagize ati: “Ntabwo abantu bafite ubutaka bwera amashu, ahantu akabido k’amata kagura 3.000 FC, umwana ngo arware bwaki! Uwo mwana tuzamuvuza, umugabo ajyanwe i Rutshuru muri gereza, ahamare amezi atandatu.”
Yashimangiye ko bidakwiye ko abana bo muri RDC bakomeza kurwara bwaki kandi igihugu gifite ubutaka burumbuka bushobora gutanga umusaruro uhagije.
Mu rwego rwo gukumira imirire mibi, yasabye buri rugo kugira akarima k’igikoni gahingwamo imboga n’ibindi biribwa byunganira indyo y’umuryango.
Yanategetse ko abayobozi bajya basura ingo bakagenzura niba abaturage barashyize mu bikorwa gahunda yo kugira uturima tw’igikoni.
Mu gukurikirana iyi gahunda, yavuze ko buri muturage azajya ahabwa jeton, nk’ikimenyetso cy’uko afite akarima k’igikoni.
Yavuze ko ababyeyi batohereza abana ku ishuri bazabibazwa
Ikindi Kabasha yagarutseho ni uburezi bw’abana, aho yasabye ababyeyi kubahiriza inshingano zabo zo kohereza abana ku ishuri.
Yavuze ko kwiga ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu, ashimangira ko buri mwana akwiriye kubona amahirwe yo kwiga kugira ngo azagire uruhare mu kubaka ejo hazaza h’igihugu.
Yaburiye ababyeyi batohereza abana ku ishuri ko bazabibazwa, anavuga ko umwana utiga ashobora kuzavamo umutwaro ku muryango no ku gihugu.
Ati: “Tudashyize abana bacu mu ishuri, ni bombe tuba tubitse, ni nko gushaka izindi Nyatura. Buri mwana akwiriye kujya ku ishuri, kandi umwana uzajya aboneka mu rusisiro atagiye kwiga, umubyeyi we azabibazwa.”
Yongeyeho ko muri Congo FRN yifuza hakenewe abaturage bize, bityo ko uburezi bw’abana budakwiye gufatwa nk’inshingano z’abarimu n’abayobozi gusa, ahubwo ko n’ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu kubushyigikira.
Mu bindi yihanangirije abaturage, yavuze ko umugabo uzafatwa umugore we yabyariye mu rugo na we azahanishwa igifungo cy’amezi atandatu.
Yasabye abaturage gufatanya n'ingabo za ARC mu kubungabunga umutekano
Mu gusoza uruzinduko rwe, Kabasha yasabye abaturage ba Bishusha gufatanya n’abasirikare b’Ihuriro ry’Ingabo zaryo (ARC) mu kubungabunga umutekano w’ako gace.
Yabasabye kandi kujya batanga amakuru ku bantu bakekwaho kuba mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR, kugira ngo inzego z’umutekano zibakurikirane.
Uru ruzinduko kandi rwari rugamije kumenyesha abaturage ko ihuriro rya AFC/M23 ryahindutse FRN, no kubashishikariza kwirinda ivanguramoko, guhuza imbaraga no kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Kabasha yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rugikomeje, asaba abaturage kudashyira imbere amakimbirane n’amacakubiri, ahubwo bagafatanya mu guhangana n’ubukene no guteza imbere imibereho yabo.







