Abanyarwanda bari mu Banyafurika bashukishijwe n'amatangazo y'akazi ku mbuga nkoranyambaga, bakisanga muri Madagascar bahatirwa gukora uburiganya bwo kuri internet, bamwe bambuwe pasiporo.


Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ibi byamenyekanye mu gihe inzego z'umutekano muri Madagascar zakoraga iperereza ku bigo by'uburiganya byimuriwe muri icyo gihugu bivuye muri Aziya.


Nk'uko SBS News yabitangaje ishingiye ku makuru y'inzego za Madagascar, abantu bagera kuri 20 bakomoka mu Rwanda, Kenya, Uganda na Zimbabwe bashutswe n'ayo matangazo.

Umubare w'Abanyarwanda bari muri abo bantu nturamenyekana.


Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe gukurikirana ibyaha muri Madagascar, Hassan Mouigni, yabwiye ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP, ko abo bantu bashakishijwe ku mbuga nkoranyambaga, basezeranywa akazi mu bucuruzi.


Yagize ati: “Dushingiye ku byo bavuga, bashatswe kuri Facebook kugira ngo baze gukora muri Madagascar mu rwego rw'ubucuruzi.”


Yakomeje avuga ko bagezeyo basanze ibyo basezeranyijwe bitandukanye n'ibyo basanze.

Ati: “Bageze hano, benshi bambuwe pasiporo n'umukoresha, bahatirwa gukora uburiganya. Bari bashutswe.”

Ibigo 13 by'uburiganya byasenywe


Minisiteri y'Ubutabera ya Madagascar yatangaje ko ibikorwa byakozwe muri Kanama na Nzeri 2026, ku bufatanye n'inzego za Amerika, byafashije gusenya ibigo 13 by'uburiganya.


Muri ibyo bikorwa hafashwe ibikoresho by'ikoranabuhanga birenga 3.200, byafashije abagenzacyaha gusuzuma uburyo ubwo buriganya bwakorwaga.


Iyo minisiteri yavuze ko Abanya-Aziya 148 bari bafashwe boherejwe mu bihugu byabo.

Hari n'Abanyafurika bakomeje gufungwa, nubwo amakuru y'ibanze yagaragazaga ko bamwe bashobora kuba barakorewe icuruzwa ry'abantu.


Ku wa 27 Ukwakira 2026, Ubushinjacyaha bwa Amerika bwatangaje ibirego ku bantu batandatu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo buriganya.


Bwasabye ko abo bantu boherezwa muri Amerika, bunasaba kubaza abakozi 15 bavuga ko bacurujwe kandi bagahohoterwa, bakekwaga kuba bagifungiye muri Madagascar.

Uburiganya bwakorerwaga ku mbuga zihuza abantu bashaka abakunzi


Ibigo byafatiwe muri Madagascar byakoraga uburiganya bushingiye ku rukundo, ishoramari n'amafaranga y'ikoranabuhanga.


Abakozi babyo bavuganaga n'abantu bo mu bindi bihugu, bakabanza kububakamo icyizere mbere yo kubashora mu bikorwa bibambura amafaranga.


Abashinjacyaha bavuga ko abakekwa biyitaga abagore ku mbuga zihuza abantu bashaka abakunzi.


Nyuma, bashishikarizaga abo bavuganaga gushora amafaranga mu bucuruzi bw'ikoranabuhanga buzwi nka NFT, bakoresheje imbuga z'impimbano.


Iyo umuntu yahuzaga ububiko bwe bw'amafaranga y'ikoranabuhanga n'urubuga yabaga yeretswe, yashoboraga gukomeza gushyiramo amafaranga, abakekwa bakayakuramo atabizi.

Ibikorwa by'uburiganya byavuye muri Aziya


Umwe mu bakekwaho kuyobora ibikorwa nk'ibi ni Umunya-Malaysia Chui Kok Wa.

Inzego za Amerika zamugaragaje nk'uwacungaga ibikorwa by'uburiganya bushingiye ku rukundo, bikorerwa muri villa yo mu gace ka Ivato, hafi y'umurwa mukuru wa Madagascar, Antananarivo.


Mouigni yavuze ko inyandiko zo muri pasiporo ye zagaragazaga ko yageze muri Madagascar bwa mbere mu 2024, nyuma yo kuba muri Cambodge.


Ubushinjacyaha bwa Amerika buvuga ko itsinda rifitanye isano na Malaysia n'u Bushinwa ryatangiye gushyira ibigo byaryo muri Madagascar mu ntangiriro za 2025.

Bikekwa ko ryari ryimuye bimwe mu bikorwa byaryo muri Cambodge kubera igitutu cy'inzego z'umutekano.


Hari n'ubuhamya bugaragaza ko kwimura ibikorwa byajyanaga no kwimura abakozi babikoragamo.


Inyandiko ya FBI igaragaza ko Abanya-Brésil batatu babwiye abagenzacyaha ko babanje kubona amatangazo y'akazi kuri internet, bakisanga mu kigo cy'uburiganya muri Cambodge.


Nyuma bimuriwe muri Antananarivo mu ntangiriro za Gicurasi 2026.

Bavuze ko kwimurwa kwabo kwatewe n'imirwano hagati ya Cambodge na Thailand, ndetse n'ibikorwa bya Polisi byo gusenya ibigo by'uburiganya muri Cambodge.


Tsitohaina Ralihivao, umuhuzabikorwa w'ishami rishinzwe ibyaha by'ikoranabuhanga muri Minisiteri ifite itumanaho mu nshingano muri Madagascar, yabwiye AFP ko amatsinda yasenywaga muri Aziya yashakiraga ahandi yakorera.