Amaduka acuruza ibiribwa mu Bubiligi na Suwede yagize ikibazo gikomeye kuri sisitemu zikoreshwa mu gukonjesha no kubika ibiribwa, nyuma y’ibitero bikekwa ko ari iby’ikoranabuhanga byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026.


Mu Bubiligi, amaduka ya Delhaize, Carrefour na Spar ari mu yibasiwe, mu gihe muri Suwede ibibazo byagaragaye mu maduka ya ICA na Coop.


Ibi bitero byatumye ubushyuhe bw’amasisitemu yo gukonjesha buzamuka, aho muri imwe mu maduka yo muri Suwede byageze kuri dogere Celsius 50.


Hari n’amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Bubiligi avuga ko muri amwe mu maduka ubushyuhe bwageze kuri dogere 70, nubwo Delhaize itari yemeza iyo mibare.


Ikigo Ahold Delhaize, nyiri urunana rw’amaduka ya Delhaize, cyemeje ko habaye ikibazo mu ikoranabuhanga rigenzura uburyo ibiribwa bikonjeshwa mu maduka menshi.


Amakuru yatangajwe na Reuters agaragaza ko amaduka agera kuri 40 ya Delhaize yagizweho ingaruka. Carrefour na yo yatangaje ko nibura amaduka 15 yagize icyo kibazo, mu gihe Colruyt yavuze ko sisitemu zo gukonjesha zo mu maduka atanu zagabweho igitero.


Ikigo De Laet en Van Haver, gikora ubucuruzi bw’inyama, na cyo cyatangaje ko sisitemu zacyo zo gukonjesha zagize ibibazo.


Umuyobozi w’ikigo cy’Ababiligi gitanga serivisi zo gukonjesha, Sabcobel, yavuze ko hari ibikoresho byahinduriwe imikorere bikajya mu buryo bwo kwikuraho urubura, aho gukomeza gukonjesha ibiribwa.


Delhaize yavuze ko yahise ifata ingamba zo gukumira ikibazo, harimo gutandukanya sisitemu zagizweho ingaruka n’umuyoboro wa internet, kugira ngo amaduka akomeze gukora.


Muri Suwede, amaduka ya ICA na Coop na yo yahuye n’ibibazo bisa n’ibyo mu Bubiligi.

Reuters yatangaje ko Coop yavuze ko amaduka yayo atandatu yagizweho ingaruka, mu gihe ICA yemeje ko hari umubare muto w’amaduka yagize ibibazo kuri sisitemu zo gukonjesha.


Mu iduka rya ICA riri ku kirwa cya Öland, umuyobozi waryo yavuze ko yasanze ubushyuhe muri firigo n’aho babika ibiribwa bikonjeshejwe bwarageze kuri dogere Celsius 50.


Ikigo cya Suwede gishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga cyatangaje ko kiri gukurikirana ibibazo byinshi byagaragaye muri sisitemu zo gukonjesha zikoreshwa mu maduka acuruza ibiribwa.


Umuyobozi wacyo, John Billow, yavuze ko ibikoresho byinshi bigenzura imikorere y’ibikorwaremezo bikomeye bishobora kuba bitarashyizwemo uburyo bugezweho bwo kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga.


Ibi bibaye nyuma y’ibindi bitero bisa n’ibi byibasiye amaduka acuruza ibiribwa mu Bufaransa mu Ukwakira 2026.


Muri ibyo bitero, abantu bakekwaho kuba ba hackers bagize ubushyuhe bwa firigo n’ibindi bikoresho byo gukonjesha buzamuka, bigatuma ibiribwa byinshi byangirika. Amaduka amwe yahatiwe kujugunya ibiribwa yari afite mu bubiko.


Ibi byateje impungenge ku mutekano w’ibikoresho bikoreshwa mu kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi, kuko byinshi bishobora gukorerwa kure hifashishijwe internet.


Abahanga mu by’umutekano w’ikoranabuhanga basaba ibigo gukoresha imiyoboro irinzwe, kuvugurura porogaramu zigenzura ibyo bikoresho no guhindura amagambo y’ibanga kugira ngo bigabanye ibyago byo kwibasirwa.


Kugeza ubu, nta muntu cyangwa umutwe uratangaza ko ari wo wakoze ibitero byabaye mu Bubiligi na Suwede. Inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza, kandi ntiharamenyekana niba bifitanye isano n’ibyabanje kubera mu Bufaransa.