Impanuka ikomeye yabereye mu Ntara ya Burunga mu Burundi yahitanye abantu batanu, barimo abapasiteri bane bari bavuye mu gikorwa cy’ivugabutumwa.
Iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, ubwo imodoka yavaga ahitwa i Mbanda yerekeza muri Komini ya Nyanza yagwaga mu manga y’Umusozi wa Rukonwe, abayirimo bose bagahita bapfa.
Nk’uko ikinyamakuru Jimbere Magazine cyabitangaje, abo bantu batanu bapfiriye muri iyo mpanuka barimo abapasiteri bane n’umushoferi wari ubatwaye ubwo batahaga bavuye mu giterane cy’ivugabutumwa.
Abaturage batuye hafi y’ahabereye impanuka bavuga ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota yageze ahazwi nko ku Mayira Abiri, umushoferi akabura ubushobozi bwo kuyifata feri, igata umuhanda ikagwa mu manga.
Abapasiteri bane n’umushoferi bari muri iyo modoka bahise bahasiga ubuzima.
Abahitanywe n’iyi mpanuka bose bakomokaga muri Komini ya Nyanza. Amakuru yatangajwe kandi agaragaza ko hatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyo mpanuka.





