Perezida wa Burkina Faso, Kapiteni Ibrahim Traoré, yagarutsweho mu bitangazamakuru bitandukanye nyuma y'amakuru avuga ko yahisemo kujya yivuriza mu bitaro byo mu gihugu cye aho kujya gushakira ubuvuzi mu mahanga, mu gihe ubuyobozi bwe bukomeje gushyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw'urwego rw'ubuzima.


Nk'uko ikinyamakuru The Bureau News cyabitangaje,Traoré yatangaje ko atifuza gukomeza kujya kwivuriza hanze y'igihugu igihe cyose arwaye, ahubwo ko ashaka gukoresha ibitaro byo muri Burkina Faso, nk'uburyo bwo gushyigikira iterambere ry'ubuvuzi bw'imbere mu gihugu.


mu mamagambo ye Perezida Traoré agira ati: “Sinshobora gukomeza kujya hanze y'igihugu igihe cyose ndwaye.


Tugomba gushora imari hano, tukubaka ibitaro kandi tukabiha ibikoresho bikwiye kugira ngo abaturage bacu babashe kubyungukiramo.”


Icyo cyifuzo cyagarutsweho mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bikomeje guhangana n'ikibazo cy'abayobozi n'abifite bajya gushakira ubuvuzi mu bindi bihugu, bitewe n'uko hari indwara zisaba inzobere n'ibikoresho bitaboneka mu bitaro by'iwabo.


Impaka ku bayobozi ba Afurika bajya kwivuriza mu mahanga


Iki kibazo cyongeye kuzamura impaka ku bayobozi ba Afurika bakunze kujya kwivuriza mu mahanga, mu gihe abaturage bo mu bihugu bayobora bakomeza guhura n'imbogamizi zo kubona ubuvuzi bwihariye.


Ku wa 26 Ukuboza 2025, ikinyamakuru Travel And Tour World cyari cyasohoye inkuru ivuga ko muri Burkina Faso hafashwe icyemezo cyo kubuza abayobozi ba Leta kwivuriza mu mahanga.


Burkina Faso yashoye miliyari zisaga 67 Frw mu rwego rw'ubuzima


Mu gihe aya makuru akomeje kuvugwa, Burkina Faso iri gushyira imbaraga mu kubaka no kuvugurura ibikorwa remezo by'ubuvuzi.


Ku wa 9 Ukwakira 2026, Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje umushinga w'agaciro ka miliyari zirenga 67 z'amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu (CFA), ugamije kongera ubushobozi bw'urwego rw'ubuzima.


Nk'uko ibiro ntaramakuru Xinhua byabitangaje, uyu mushinga uteganya kubaka ibigo nderabuzima byo ku rwego rw'uturere 20, kubaka ibigo 20 byakira ababyeyi babyara bifite ibikoresho bigezweho, ndetse no kubaka ibyumba bine byo kubagiriramo abarwayi mu bitaro bya gisirikare Halassane-Coulibaly biri i Ouagadougou.


Harimo kandi kubaka ikigo cyihariye kizita ku ndwara z'umutima. Uyu mushinga uzaterwa inkunga n'ingengo y'imari ya Leta ya 2026.