Nibura abantu 64 bapfuye, abandi benshi barakomereka, nyuma y’uko gari za moshi ebyiri zitwara abagenzi ku muvuduko wo hejuru zigonganiye mu gace ka Urda, mu Ntara ya Toledo muri Espagne.
Abayobozi bo mu Ntara ya Castilla-La Mancha batangaje ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera, mu gihe ibikorwa byo gutabara no gushakisha abantu bashobora kuba bagifatiwe mu bisigazwa bya garizamoshi bikomeje.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ahagana saa tatu za mu gitondo ku isaha yo muri Espagne, ku murongo wa gari ya moshi uhuza umurwa mukuru Madrid n’akarere ka Andalusia gaherereye mu majyepfo y’igihugu.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Espagne avuga ko gari ya moshi ya Renfe, ikigo cya Leta gishinzwe gutwara abagenzi, yagonganye n’indi ya Iryo yari ihagaze ku murongo wa gariyamoshi.
Izo gari za moshi zombi zari zerekeje mu majyepfo, zivuye i Madrid zijya i Seville.
Imbaraga z’iyo mpanuka zatumye amagare amwe ya gariyamoshi ava ku murongo, amwe agwa mu manga iri hafi y’aho zagonganiye.
Amashusho yafashwe nyuma y’impanuka yagaragaje ibisigazwa by’amagare yangiritse bikomeye, ndetse n’ibice by’ibyuma byasandaye hirya no hino.
Abayobozi batangaje ko abantu 544 bari muri izo garizamoshi zombi. Gari ya moshi ya Renfe yari itwaye abagenzi 397, mu gihe iya Iryo yari itwaye 147, barimo n’uruhinja.

Abakozi bashinzwe ubutabazi, abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, abapolisi n’abaganga boherejwe aho impanuka yabereye.
Hakoreshejwe kandi kajugujugu n’imodoka zitwara indembe kugira ngo abakomeretse bajyanwe mu bitaro bitandukanye byo muri ako karere.
Minisitiri w’Ubuzima muri Espagne, Mónica García, yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi byibanze ku gukura abantu mu magare yangiritse cyane no gushakisha ababa bagifatiwemo.
Kugeza ubu, ubuyobozi ntiburashyira ahagaragara impamvu yemejwe yateye iyi mpanuka. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uko gari ya moshi imwe yageze aho yagonga indi yari ihagaze.

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Espagne byatangaje ko amakuru y’ibanze y’iperereza ashobora kwerekana ko habaye ikibazo mu mikorere y’ibyuma bigenzura ibimenyetso n’icyerekezo gari za moshi zigenderaho.
Icyakora, ibyo ntibiratangazwa nk’umwanzuro wemejwe n’inzego zishinzwe iperereza.
Ubuyobozi bwahagaritse ingendo za gari za moshi ku murongo uhuza Madrid, Ciudad Real na Andalusia mu gihe ibikorwa by’ubutabazi n’iperereza bikomeje.
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’indi ikomeye yabaye muri Espagne muri Mutarama 2026, ubwo gari ya moshi ya Iryo yavaga ku murongo ikagongana n’indi ya Renfe mu gace ka Adamuz, mu Ntara ya Córdoba.
Iyo mpanuka yahitanye abantu 45.
Impanuka yo muri Mutarama yari yarateje impaka ku mutekano w’ibikorwa byo gutwara abagenzi muri Espagne, cyane cyane ku bijyanye no kubungabunga imihanda ya gari ya moshi no kugenzura ingendo zazo.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yahagaritse gahunda yari afite kugira ngo akurikiranire hafi ibikorwa byo gutabara. Yagaragaje ko ababajwe cyane n’iyi mpanuka, anihanganisha imiryango y’ababuze ababo.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne na ryo ryatangaje ko ryasubitse imikino 24 ya Copa del Rey yari iteganyijwe kuri uwo munsi, mu rwego rwo kwifatanya n’abahuye n’iyi mpanuka.
Kugeza ku wa 28 Ukwakira 2026, ibikorwa byo gutabara byari bikomeje, mu gihe inzego z’ubuyobozi n’iz’iperereza zitaratangaza umubare wa nyuma w’abapfuye n’impamvu nyakuri yateye impanuka.





