Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye Abanyarwanda kurushaho kumenya akamaro k’ibiti n’amashyamba mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, anabibutsa ko gutera ibiti bidahagije mu gihe bidakurikiranywa ngo bibungabungwe kugeza bikuze.


Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi wabereye mu Murenge wa Gatunda, mu Karere ka Nyagatare.


Minisitiri Habimana yavuze ko imihindagurikire y’ibihe yagaragariye cyane izuba ryinshi ryacanye, n’imvura yatinze kugwa, ndetse n’igihe iguye ntigwe neza, bityo avuga ko ibyo bikwiye kubera Abanyarwanda isomo ryo kurushaho kwita ku biti n’amashyamba.


Ati: “Nta gihe cyaba cyiza cyo kumva akamaro k’ibiti n’amashyamba kurusha iki gihe turimo uyu munsi.”


Yasobanuye ko izuba ryinshi n’imvura itagwira ku gihe cyangwa ikagwa nabi bishobora kugira ingaruka ku buhinzi, bityo asaba abaturage gufata neza ibiti n’amashyamba nk’imwe mu nzira zo guhangana n’izo mpinduka z’ikirere.


Yashimangiye ko abaturage badakwiye kugarukira ku gutera ibiti gusa, ahubwo ko bakwiye no kubibungabunga kugira ngo bikure kandi bikomeze kugira uruhare mu kurengera ibidukikije.


Yanasabye abaturage kujya batera ibiti bibiri aho batemye kimwe, anabashishikariza gukoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije birimo gaz, mu rwego rwo kugabanya iyangirika ry’amashyamba.


Muri uyu muganda, Minisitiri Habimana n’abaturage bateye ibiti biri hagati ya 9,600 na 11,000 ku buso bwa hegitari esheshatu ku Musozi wa Nyagara, mu Kagari ka Nyangara, mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare.


Iki gikorwa cyitabiriwe n'abo mu nzego zitandukanye barimo; ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa, kigamije kongera amashyamba, kubungabunga ibidukikije no kongera imbaraga mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.