Marren Akeyo, umukobwa w’imyaka umunani ukomoka muri Kenya, yagaragaje ubutumwa bukomeye mu nama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP31), asaba abayobozi b’isi guhindura amasezerano yo kurengera ibidukikije ibikorwa bifatika.


Umukobwa w’imyaka umunani witwa Marren Akeyo ukomoka muri Kenya yigaruriye imitima y’abitabiriye inama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP31), yabereye muri Antalya muri Türkiye, nyuma yo gutanga ijambo rikangurira abayobozi b’ibihugu gushyira mu bikorwa ibyo basezeranya mu kurengera isi.


Marren, ufite ikamba rya Little Miss Environment Kenya 2026, yagaragaje ko nubwo akiri muto, afite uruhare ashobora kugira mu bikorwa byo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.


Mu ijambo rye, yavuze ko kuba akiri umwana bitamubuza kugira inzozi n’ibikorwa bigamije kubungabunga isi.


Yagize ati: “Nshobora kuba ndi muto, ariko inzozi zanjye ziruta uburebure bwa bimwe mu biti mwateye.”


Yakomeje agaragaza ko ikamba afite ritagamije kumugaragaza nk’umuntu ushaka gusa kugaragara neza, ahubwo ko ashaka kugira uruhare mu bikorwa bifatika byo kurengera ibidukikije.


Ati: “Sindi umwamikazi wo kwicara ngo ngaragare neza, ndi umwamikazi wo kwiyuha akuya nkora ibikorwa bifatika.”


Yasabye abayobozi guhuza amagambo n'ibikorwa


Mu bindi byaranze ijambo rya Marren, yibukije abayobozi ko imihindagurikire y’ibihe itareba imyaka umuntu afite, bityo ko abana na bo bakwiye kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.


Yagize ati: “Imihindagurikire y’ibihe ntisaba icyemezo cy’amavuko mbere yo kukugiraho ingaruka. None se kuki twategereza kugeza dukuze kugira ngo turengere isi? Twebwe abana twiteguye gutera ibiti.”


Yahise anenga uburyo rimwe na rimwe abayobozi bagira inama abana ko ari bo bayobozi b’ejo hazaza, nyamara ntibahabwe amahirwe yo kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere muri iki gihe.


Yabasabye kutagarukira ku kubabwira ko ari bo bazaba abayobozi b’ejo hazaza, ahubwo bakabaha umwanya wo kugira uruhare mu bikorwa by’uyu munsi.


Ati: “Ntimukajye mutubwira gusa ngo muri abayobozi b’ejo hazaza. Nimuduhe amahirwe yo kugira icyo tuyobora uyu munsi. Duhere ku byo dufite.”


Mu gusoza ijambo rye, Marren yongeye gukurura amashyi y’abari aho, avuga ko nubwo atarageza ku myaka yo gutwara imodoka, afite ubushobozi bwo kugira uruhare mu guhindura isi.


Ati: “Mfite imyaka umunani gusa. Nshobora kuba ntarageza ku myaka yo gutwara imodoka, ariko ngeze ku myaka yo kugira uruhare mu mpinduka.”


Yasoje yibutsa abitabiriye inama ko ahagarariye ijwi ry’abana, abasaba gufatanya kubungabunga isi kugira ngo ikomeze kuba nziza.


Marren Akeyo ni muntu ki?


Marren Akeyo akomoka mu mujyi wa Kisumu muri Kenya. Yize mu ishuri rya Kisumu Junior Academy, anagira uruhare mu bikorwa by’Ikigo cya Kisumu Multi Talent Academy (Miss KIMUTA).


Nk’uko TUKO.co.ke ibitangaza, yatangiye kugira inyota yo kurengera ibidukikije binyuze mu bikorwa byo kumurika imideli, aho yifashishije urubuga rwabonetse kugira ngo akangurire abantu kwita ku bidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ibihe.


Mu 2026, yegukanye ikamba rya Little Miss Environment Kenya mu irushanwa rya Little Mister & Miss Environment Kenya ryabereye i Nairobi.


Urukundo akunda ibidukikije rwamufashije gushinga umuryango wa Akeyo Foundation, agamije gufasha abana kuvumbura impano zabo, kwiga ubuhinzi bugezweho no kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.


Ubutumwa bwe bwahuriranye n'ibiganiro by'ingenzi ku isi


Inama ya COP31 yabereye muri Antalya muri Türkiye, kuva ku wa 9 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2026, ihuza abayobozi b'ibihugu, inzobere mu bidukikije, abaharanira kurengera isi n’abandi bafatanyabikorwa.


Ijambo rya Marren ryagaragaje ko abana badakwiye gufatwa nk’abazagira uruhare mu kurengera ibidukikije mu gihe kizaza gusa, ahubwo ko bakwiye guhabwa amahirwe yo kubigiramo uruhare muri iki gihe.


Ubutumwa bwe bwagaragaje ko kurengera isi bidakwiye kugarukira ku masezerano n’amagambo atangirwa mu nama, ahubwo ko bisaba ibikorwa bifatika birimo gutera ibiti, guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije no guha abana umwanya wo kugira uruhare mu bisubizo by'ibibazo byugarije isi.