Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, abasaba kwita ku burere bw’abana babo no kutirengagiza umwana uwo ari we wese, hatitatawe kukuba ari uwawe cyangwa uw'umuturanyi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo.
Minisitiri Uwimana yavuze ko ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda kigikomeje kugaragara mu gihugu, ashimangira ko gusambanya umwana ari icyaha kandi ko Leta ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana na cyo.
Yagaragaje ko imibare yerekana ko 8% by’abakobwa bafite imyaka 15–19 bamaze gutwita, avuga ko ari iki kibazo gihangayikishije igihugu, cyane cyane iyo harebwe ingaruka kigira ku bana babyara bakiri bato, akenshi baba badafite ubushobozi n’uburyo buhagije bwo kwitunga no kwita ku bana babyaye.
Yasabye ababyeyi kongera kwita ku nshingano zabo zo kurera abana, ariko anabibutsa ko inshingano zo kurinda umwana zitagomba kugarukira mu muryango we gusa.
Ati: “Nk’ababyeyi dukwiye kongera kumenya ko dufite inshingano yo kurera abana bacu, ariko kandi tutaretse n’ab’abaturanyi. Mu gihe ubonye umwana w’umuturanyi ari mu bintu bidakwiye, gerageza umuhane nk’uwawe.”
Yakomeje asaba abantu kujya batanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe babonye umwana yahohotewe, kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze, uwamukoreye icyaha akurikiranwe n’amategeko, ndetse n’umwana abone ubutabera.
Minisitiri Uwimana kandi yagarutse ku buryo abana bahohotewe, by’umwihariko abageze ku rwego rwo guterwa inda bakabyara, bakwiye kwitabwaho aho guhezwa cyangwa gutereranwa.
Yasobanuye ko umwana wahohotewe atagomba gufatwa nk’ufite icyaha, ahubwo ko icyaha kiba ku wamukoreye ihohoterwa. Anasaba ababyeyi n’abandi bantu kumwegera, kumuhumuriza, kumuganiriza no kumufasha kongera kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe.
Imibare y’Ubushakashatsi ku Mibereho n’Ubuzima (DHS) bwo mu 2025 igaragaza ko ijanisha ry’abakobwa bafite imyaka 15–19 bamaze gutwita ryazamutse rikava kuri 5% mu 2020 rikagera kuri 8% mu 2025. Ibi bigaragaza ko ikibazo kigikomeje kuba imbogamizi, cyane cyane ku bangavu bakuru, aho abamaze gutwita ari 12% ku bafite imyaka 18 na 20% .
Uretse ubutumwa bwo kurengera abana bwatanzwe, uyu muganda wanabaye umwanya wo gutangiza ubukangurambaga bwo gutera no kubungabunga ibiti n’amashyamba bufite insanganyamatsiko igira iti “Igiti cyanjye, Umurage wanjye”.
Muri ibyo bikorwa, Minisitiri Uwimana n’abaturage bateye ibiti by’imbuto bisaga 1,000, hagamijwe guteza imbere ibidukikije no kubungabunga umurage w’ibiti ku bazabakomokaho.







