Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba Abanyarwanda kudaceceka igihe bamenye amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana, ruvuga ko kurihishira biha amahirwe abarikora yo gukomeza ibikorwa byabo.


Ubu butumwa bwatangiwe mu bukangurambaga bwiswe “Wiceceka: Rwanya icyaha cyo gusambanya abana”, bwabereye mu bigo by’amashuri bya Ruyumba TSS na GS Elizabeth Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi kuwa 17 Ugushyingo 2026.


Mutabazi Yves Augustin, umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira ibyaha, yasabye abanyeshuri kujya batanga amakuru ku ihohoterwa babonye cyangwa bumvise, bakabimenyesha abarimu, ababyeyi cyangwa abandi bantu bakuru bizeye. Yabibukije ko bashobora no guhamagara umurongo utishyurwa wa 116.


RIB yanagaragaje ko hari abantu bakuru bakoresha amayeri yo kwiyegereza abana bitwaje urukundo cyangwa ubusabane, nyamara bafite umugambi wo kubahohotera. Yasabye abana kumenya ko nta muntu wemerewe gukora ku mibiri yabo mu buryo batishimiye.


883499.jpg
MUTUYIMANA Marie Claire umukozi wa Isange One stop centre.

Umukozi wa Isange One Stop Centre, Mutuyimana Marie Claire, yasobanuye ko iki kigo gitanga ubufasha bw’ubuvuzi, ubujyanama, isuzuma n’ubundi bufasha bukenewe kugira ngo uwahohotewe arindwe kandi abone ubutabera.


Yashimangiye ko gutanga amakuru no kugeza uwahohotewe kwa muganga mu masaha 48 ya mbere bishobora gufasha kubungabunga ibimenyetso by’icyaha.


Ubukangurambaga bwatangiriye i Karongi, bukomereza i Rutsiro na Kamonyi, bukazakomereza no mu tundi turere tw’igihugu.


Indi Nkuru Wasoma: Rusizi: Bamwe mu bagabo bahohoterwa n’abagore babo bagahitamo kwicecekera

RIB yatangaje ko kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026 yakiriye dosiye 4,191 zifitanye isano no gusambanya abana mu gihugu hose.

Iyi mibare igaragaza uburemere bw’iki kibazo, inashimangira akamaro ko gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abana barindwe, abahohoteye bakurikiranwe n’amategeko.

883500.jpg
Abanyeshuri bari bateze amatwi impanuro z’abakozi ba RIB.