Konsa ni kimwe mu bikorwa by'ingenzi bigira uruhare mu mikurire myiza y'umwana, ariko hari imiti imwe n'imwe ishobora kunyura mu mashereka ikagera mu mubiri w'umwana, ikagira ingaruka ku buzima bwe cyangwa ikagabanya amashereka umubyeyi akora.


Nubwo imiti myinshi ishobora gukoreshwa n'umugore wonsa atagize ikibazo, hari indi isaba kwitonderwa cyane bitewe n'uburyo ikora, ingano yayo n'ingaruka ishobora kugira ku mwana.


Iyo umugore ari konsa, agomba kwitondera imiti afata kuko hari imwe ishobora kunyura mu mashereka, umwana akayinywa atabizi. Ibi bishobora gutuma agira ibibazo birimo gusinzira birenze ibisanzwe, guhungabana kw'imikorere y'amaraso cyangwa ibibazo by'imikorere y'imisemburo.


Ubushakashatsi bwakorewe muri Espagne ku babyeyi 176.324 n'abana babo bugaragaje ko 43,1% by'ababyeyi bonsaga bari barahawe nibura umuti umwe mu mezi abiri ya mbere nyuma yo kubyara.


Iyi mibare igaragaza ko gukoresha imiti mu gihe cyo konsa ari ibintu bikunze kubaho, bityo bikaba ngombwa ko abaganga n'ababyeyi bitondera ubwoko bw'imiti ikoreshwa.

Imiti irindwi umugore wonsa agomba kwitondera


1. Amantadine

Amantadine ni umuti ukoreshwa mu kuvura indwara ya Parkinson ndetse ukaba waranakoreshejwe mu kuvura ibicurane bimwe na bimwe.

WA_1794024154194.jpeg


Uyu muti uri mu yo abagore bonsa bagirwa inama yo kwirinda igihe bishoboka, kuko ushobora kugira ingaruka ku musemburo wa Prolactin ugira uruhare mu gukora amashereka.


Amakuru y'ikigo LactMed agaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bafata uyu muti bwabonye ko ushobora kugabanya urugero rwa Prolactin mu maraso. Icyakora, nta bushakashatsi buhagije burakorwa bwerekana neza ingano ugabanyaho amashereka ku bagore bonsa.


2. Amiodarone

Amiodarone, izwi no ku izina rya Cordarone, ni umuti ukoreshwa mu kuvura indwara zimwe na zimwe z'umutima, cyane cyane izijyanye n'uko umutima utera nabi.

amio150b (1).jpg


Uyu muti uteye impungenge ku mugore wonsa kuko ushobora kunyura mu mashereka ukagera mu mubiri w'umwana.


Ubushakashatsi bwakusanyirijwe muri LactMed bugaragaza ko ingano y'uyu muti n'ibisigazwa byawo umwana ashobora kubona binyuze mu mashereka ishobora kugera hagati ya 3,5% na 45% by'ingano umubyeyi yafashe, ugereranyije n'uburemere bw'umubiri we. Impuzandengo yagaragajwe yari hafi 11%.


Uyu muti urimo iyode ishobora kugira ingaruka ku mikorere ya tiroyide. Hari n'umwana wagaragaweho ikibazo cy'imikorere y'iyi misemburo nyuma yo guhura na Amiodarone.


3. Imiti ivura kanseri

Imiti imwe n'imwe ikoreshwa mu kuvura kanseri ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mwana wonsa, bitewe n'uko igira ubushobozi bwo kwica cyangwa kubangamira uturemangingo tw'umubiri.


Urugero ni umuti wa Cyclophosphamide, ukoreshwa mu kuvura ubwoko butandukanye bwa kanseri n'izindi ndwara.


Uyu muti ushobora kunyura mu mashereka ukagera mu mubiri w'umwana, ukabangamira imikorere y'uturemangingo tw'amaraso.


By'umwihariko, ushobora gutera Neutropenia, indwara irangwa no kugabanuka kwa Neutrophils, ubwoko bw'insoro zera zifasha umubiri kurwanya indwara.


Amakuru yo muri LactMed agaragaza ko abana babiri bonsaga igihe ba nyina bari bafata Cyclophosphamide bagaragayeho Neutropenia.


Ku mugore ukeneye kuvurwa kanseri, abaganga bagomba kumufasha kumenya igihe agomba guhagarikira konsa n'igihe ashobora kongera kubikora nyuma yo kuvurwa.


4. Aspirin

Aspirin ni umuti ukoreshwa mu kugabanya ububabare, umuriro no kubyimbirwa. Unakoreshwa mu gukumira amaraso kwipfundika ku bantu bafite ibyago byo kurwara indwara zimwe na zimwe z'umutima.


Uyu muti ugomba kwitonderwa n'abagore bonsa kuko ikinyabutabire cya Salicylate gishobora kunyura mu mashereka kikagera mu mubiri w'umwana.

Gukoresha Aspirin mu ngano nini kandi igihe kirekire bishobora guteza umwana ibibazo by'ubuzima.

Aspirin kandi ifitanye isano na Reye's Syndrome, indwara idakunze kuboneka ariko ishobora kwangiza umwijima n'ubwonko bw'abana.


Icyakora, ibyago byo kurwara iyi ndwara bitewe na Salicylate inyura mu mashereka ntibiramenyekana neza.


Ni ngombwa kumenya ko Aspirin ikoreshwa mu ngano ntoya ishobora kwemerwa mu bihe bimwe na bimwe, ariko bisaba kugenzurwa n'umuganga.


5. Chloramphenicol

Chloramphenicol ni umuti wo mu bwoko bwa antibiyotike ukoreshwa mu kuvura indwara ziterwa na bagiteri, harimo zimwe mu ndwara zikomeye.


Uyu muti ushobora kunyura mu mashereka ukagera mu mubiri w'umwana, cyane cyane iyo umubyeyi awufata mu binini cyangwa mu rushinge.


Ingaruka zishobora kugaragara ku mwana zirimo kuruka, kugira ibyuka byinshi mu nda, gusinzira birenze ibisanzwe no kugira ubushake buke bwo konka.


Hari impungenge kandi zishingiye ku bushobozi bw'uyu muti bwo kugira ingaruka ku mikorere y'uturemangingo dukora amaraso.


Amabwiriza y'ikigo NHS Specialist Pharmacy Service agaragaza ko Chloramphenicol ifatwa mu binini cyangwa mu rushinge itagirwa inama ku mugore wonsa igihe hari ubundi buryo bwo kuvura.


Icyakora, imiti irimo Chloramphenicol ikoreshwa mu maso cyangwa mu matwi ishobora gukoreshwa mu gihe cyo konsa, ariko bisaba inama y'inzobere.


6. Clozapine

Clozapine ni umuti ukoreshwa mu kuvura indwara zikomeye zo mu mutwe, cyane cyane ubwoko bwa Schizophrenia butitabira neza indi miti.


Uyu muti ushobora kunyura mu mashereka ukagera mu mubiri w'umwana, bikaba byamutera ingaruka ku mikorere y'imyakura n'uturemangingo tw'amaraso.


Mu ngaruka zishobora kugaragara harimo gusinzira cyane, kugira ibibazo byo konka no kugabanuka kw'insoro zera zifasha umubiri kurwanya indwara.

Amakuru ya LactMed agaragaza ko hari abana bagaragayeho gusinzira birenze ibisanzwe n'ibibazo by'uturemangingo tw'amaraso nyuma yo guhura na Clozapine binyuze mu mashereka.


Kubera ko amakuru ku mutekano w'uyu muti mu gihe cyo konsa akiri make, abaganga bakunze guhitamo indi miti iyo bishoboka.


7. Imiti igabanya ibinure bibi mu maraso

Iyi miti ikoreshwa mu kugabanya Cholesterol, cyane cyane iyitwa LDL, ishobora kwiyongera mu maraso ikongera ibyago byo kurwara indwara z'umutima n'imiyoboro y'amaraso.


Mu miti yo muri iri tsinda harimo:

  • Fluvastatin izwi nka Lescol.

  • Simvastatin izwi nka Zocor.

  • Lovastatin izwi nka Mevacor.

  • Atorvastatin izwi nka Lipitor.

  • Gemfibrozil izwi nka Lopid.

Hari impungenge ko imwe muri iyi miti ishobora kugira ingaruka ku mikurire y'umwana, kuko Cholesterol n'ibinure bigira uruhare mu mikurire y'uturemangingo n'imikorere y'umubiri.


Icyakora, si byiza kuvuga ko iyi miti yose itemewe ku bagore bonsa. Amabwiriza y'ikigo NHS Specialist Pharmacy Service agaragaza ko imwe muri yo ishobora gukoreshwa mu bihe bimwe na bimwe ku bagore bonsa abana bavutse igihe cyagenwe kandi bafite ubuzima bwiza, ariko hakenewe gukurikiranwa.

Ubushakashatsi bugaragaza ingaruka z'imiti mu gihe cyo konsa


Ikigo cy'igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubuvuzi, National Library of Medicine, gifite ububiko bw'amakuru y'ubushakashatsi buzwi nka LactMed.


Muri ubu bubiko harimo amakuru ku miti inyura mu mashereka, ingano yayo ishobora kugera mu mubiri w'umwana, ingaruka ishobora kumutera n'indi miti ishobora gukoreshwa mu mwanya wayo.


Ushaka gusoma ubu bushakashatsi no kureba amakuru arambuye kuri buri muti wabisanga hano:

https://www.ncbi.nlm.nih.gov/books/NBK501922/

Ibyo umugore wonsa agomba kumenya mbere yo gufata umuti


Abaganga bagira inama abagore bonsa yo kutigirira imiti batabanje kugisha inama inzobere mu buzima.


Ni ngombwa kubwira umuganga cyangwa umufarumasiye ko umuntu yonsa mbere yo guhabwa umuti uwo ari wo wose, yaba uwandikwa na muganga cyangwa uwigurira muri farumasi.


Umubyeyi kandi ntagomba guhagarika umuti yandikiwe na muganga cyangwa guhagarika konsa ku giti cye atabanje kugirwa inama.


Hari imiti myinshi ishobora gukoreshwa mu gihe cyo konsa itabangamiye umwana, bityo umuganga ashobora guhitamo umuti ujyanye n'uburwayi umubyeyi afite.


Mu gihe umwana agaragaje ibimenyetso bikomeye nko guhumeka nabi, kudakanguka neza cyangwa kunanirwa konka, agomba kugezwa kwa muganga byihutirwa.


Kurinda ubuzima bw'umubyeyi n'ubw'umwana bisaba ko imiti ikoreshwa mu gihe cyo konsa iba yasuzumwe neza n'abaganga.


Indi Nkuru wasoma: impamvu zitera abana bato gucukuka amenyo nuko babyirinda