Kugona cyane igihe umuntu asinziriye bishobora kuba ikimenyetso cy’ikibazo cy’imikorere y’ubuhumekero, cyane cyane indwara izwi nka 'Obstructive Sleep Apnea', ituma umuntu ahagarika guhumeka akanya gato inshuro nyinshi mu gihe aryamye.


Uretse ingaruka bigira ku ubikora, kugona bishobora no kubuza uwo bararana kubona ibitotsi bihagije, bikagira ingaruka ku buzima bwe no ku mubano wabo.


Kugona ni urusaku ruterwa n'uko umwuka unyura mu nzira z'ubuhumekero ziba zagabanutse cyangwa zifunganye mu gihe umuntu asinziriye. Iyo umwuka unyuze muri izo nzira ufite aho ugarukira, uturemangingo two mu muhogo turanyeganyega, bigatuma havuka urusaku rw'ukugona.


Nubwo hari abantu bagona rimwe na rimwe bitewe n'uko baryamye cyangwa ibindi bibazo byoroheje, iyo bibaye kenshi kandi cyane bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara ikeneye gusuzumwa n'abaganga.

Ubushakashatsi bugaragaza ingaruka kugona bigira ku bararana n'ababikora


Ubushakashatsi bwakozwe na Beninati n'abo bakoranye, bugatangazwa mu kinyamakuru cy'ubuvuzi cya Mayo Clinic Proceedings mu Ukwakira 1999, bwagaragaje ko kugona no guhagarika guhumeka mu gihe cy'ibitotsi bigira ingaruka no ku muntu urarana n'ubikora.


Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bashakanye 10, aho abashakashatsi bakurikiranye ibitotsi by'abagabo bakekwagaho kugira ikibazo cyo guhagarika guhumeka mu gihe basinziriye n'iby'abagore babo.


Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko igihe abagabo bakoreshaga imashini ya CPAP ifasha mu gutuma umwuka unyura neza mu nzira z'ubuhumekero, ibitotsi by'abagore babo byarushijeho kuba byiza.


Igipimo cy'igihe abo bagore bamara basinziriye neza cyavuye kuri 74% kigera kuri 87%. Nanone, inshuro babyukaga mu gihe basinziriye zagabanutse, ziva kuri 21 zigera kuri 12.


Abashakashatsi bagaragaje ko kuvura ikibazo cy'ugona bishobora gufasha no ku muntu urarana n'ugona, kuko na we abona ibitotsi byiza.


Ubundi bushakashatsi bwakozwe na Faith S. Luyster mu 2017, bwasesenguye ubushakashatsi 38 bwari bwarakozwe ku ngaruka indwara ya 'Obstructive Sleep Apnea' igira ku barwayi no ku bo bararana, bwagaragaje ko iyi ndwara ishobora guhungabanya ibitotsi, imikorere ya buri munsi n'imibanire y'abashakanye.


Muri ubwo bushakashatsi, byagaragaye ko abantu bararana n'abafite ibibazo byo kugona cyane n'indwara ya 'Sleep Apnea' bafite ibyago byikubye inshuro eshatu byo kugira ibimenyetso byo kudasinzira neza, ugereranyije n'abandi.


Nanone, mu bantu 37 bararanaga n'abakekwagaho kugira iyi ndwara, 55% bavuze ko kugona kw'abo bararana kubabuza gusinzira buri joro cyangwa hafi ya buri joro.


Ni mu gihe 35% by'ababajijwe bavuze ko kugona kw'abo bararana kwabateje ibibazo mu mubano.


Iyi mibare igaragaza ko kugona cyane atari ikibazo kigira ingaruka ku muntu umwe gusa, ahubwo gishobora no kubangamira ubuzima bw'abandi babana na we.

Indwara ishobora gutera umuntu kugona cyane


Imwe mu ndwara zikomeye zishobora gutuma umuntu agona cyane ni 'Obstructive Sleep Apnea'.

Iyi ndwara ituma imikaya yo mu muhogo iruhuka bikabije igihe umuntu asinziriye, bigatuma inzira umwuka unyuramo ifungana cyangwa ikaziba by'agateganyo.


Ibyo bituma umuntu ahagarika guhumeka akanya gato, ubundi akongera agahumeka, kandi ibyo bishobora gusubiramo inshuro nyinshi mu ijoro.


Bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko umuntu afite iyi ndwara birimo kugona cyane kandi kenshi, guhagarika guhumeka igihe asinziriye, kumera nk'uhumeka ahagaze cyangwa uhezwe umwuka, guhora abyuka nijoro no kubabara umutwe mu gitondo.


Umuntu uyirwaye ashobora no guhora ananiwe ku manywa, nubwo yaba amaze amasaha menshi aryamye, bitewe n'uko ibitotsi bye bihora bihungabana.


Simon, umwe mu bahanga bagarutsweho mu makuru ku kibazo cyo kugona, ashimangira ko bidakwiye kugerageza kugabanya amajwi y'ukugona gusa, utabanje kureba niba nta kibazo gihishe mu mikorere y'ubuhumekero bw'umuntu igihe asinziriye.

Uburyo bwo kugabanya kugona cyane


Ku bantu bagona ariko batarasanganwa indwara ya 'Sleep Apnea', hari impinduka mu mibereho ya buri munsi zishobora kubafasha kugabanya iki kibazo.


Muri zo harimo kugabanya ibiro ku bantu bafite umubyibuho ukabije, kuko ibinure byinshi bikikije ijosi bishobora kugira uruhare mu gufungana kw'inzira z'ubuhumekero.


Ikindi ni ukureka kunywa itabi, kugabanya inzoga cyane cyane mbere yo kuryama no guhindura uko umuntu aryama.


Abantu basanzwe baryama berekeje umugongo bashobora kugerageza kuryamira urubavu, kuko kuri bamwe bifasha kugabanya gufungana kw'inzira z'ubuhumekero no kugona.


Hari kandi ibindi bibazo bishobora gutera kugona, birimo kuziba kw'izuru cyangwa ibindi bibazo by'imiterere y'inzira umwuka unyuramo. Ibi bisaba ko umuntu asuzumwa kugira ngo amenye icyabiteye.

Imashini ya CPAP ishobora gufasha abafite ikibazo cyo guhagarika guhumeka


Ku bantu basanzwemo indwara ya 'Sleep Apnea', imwe mu nzira z'ubuvuzi zikoreshwa ni imashini ya CPAP (Continuous Positive Airway Pressure).


Iyi mashini ifasha kohereza umwuka ufite umuvuduko uhoraho mu nzira z'ubuhumekero, bigatuma ziguma zifunguye mu gihe umuntu asinziriye, bityo bikagabanya guhagarika guhumeka no kugona.


Hari n'ubundi buryo bwo kuvura bushobora gukoreshwa bitewe n'uko ikibazo kimeze, burimo akuma gashyirwa mu kanwa kagafasha urwasaya rwo hasi kujya imbere ho gato kugira ngo inzira umwuka unyuramo igume ifunguye.


Mu gihe indwara ikomeye cyangwa hari ikibazo cyihariye cy'imiterere y'inzira z'ubuhumekero, abaganga bashobora gusuzuma niba kubagwa ari bwo buryo bukwiye.

Igihe umuntu agomba gushaka ubufasha bwa muganga


Johal, na we wagarutsweho mu makuru ku kibazo cyo kugona, agaragaza ko hari abantu bamara igihe kirekire bihanganira kugona kw'abo bararana, nyamara bikomeje kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo no mu mubano.


Yagize ati: “Icy'ingenzi ni ukumenya ko ubufasha buhari, icyo umuntu asabwa ni ukubushaka.”


Umuntu ugona cyane, cyane cyane iyo bijyana no guhagarika guhumeka, kubyuka nijoro cyangwa guhora ananiwe ku manywa, akwiye kugana abaganga kugira ngo asuzumwe.


Ni ngombwa kandi ko uwo bararana amufasha kumenya uko amara ijoro, kuko hari ibimenyetso umuntu ashobora kutamenya ko agaragaza igihe asinziriye.


Indi Nkuru wasoma: Abashakanye bataramara imyaka itanu bashobora kugabana umutungo igihe batanye