Ushobora kuba warabonye umugore ufite ubwoya bwinshi ku kananwa cyangwa ku munwa wo hejuru, ukibaza impamvu yabyo. Hari n'ababifata nk'ikintu kidasanzwe, abandi bagakeka ko bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara ikomeye. Nyamara, kugira ubwoya mu maso si ko buri gihe biba bivuze ko umugore arwaye.
Kugira ubwoya ku mubiri ni ibisanzwe ku bantu bose, abagore n'abagabo. Icyakora, iyo umugore atangiye kugira ubwoya bwinshi, burebure kandi bukomeye ahantu hakunze kugaragara ubwoya ku bagabo, nko ku kananwa, ku munwa wo hejuru, ku gatuza cyangwa ku nda, bishobora kuba bifitanye isano n'imikorere y'imisemburo yo mu mubiri.
Iyi miterere izwi mu buvuzi nka Hirsutism, ikaba ishobora guterwa n'impamvu zitandukanye zirimo imisemburo, imiterere y'umubiri n'ibindi bibazo by'ubuzima.
Imisemburo ishobora kuba imwe mu mpamvu
Umubiri w'umugore na wo ukora imisemburo yitwa androgens, nubwo iba ku rugero ruto ugereranyije n'urw'abagabo. Iyo iyi misemburo ibaye myinshi cyangwa umubiri ukayumva cyane, bishobora gutuma ubwoya bukura cyane, bukaba burebure kandi bukomeye kurusha uko bisanzwe.
Ibi bishobora gutuma umugore atangira kugira ubwoya bwinshi mu maso, ku gatuza cyangwa ku bindi bice by'umubiri.
Nk'uko tubikesha urubuga Healthline, rumwe mu mpamvu zikunze gutera umugore kugira ubwoya bwinshi ni ikibazo kizwi nka Polycystic Ovary Syndrome (PCOS), gifitanye isano n'imikorere y'imisemburo n'intanga ngore.
Iki kibazo gishobora gutuma umubiri ukora imisemburo ya androgens ku rugero rurenze urusanzwe, bigatuma umugore agira ubwoya bwinshi mu maso no ku bindi bice by'umubiri.
Umugore ufite PCOS ashobora no kugira ibindi bimenyetso birimo imihango idahoraho, ibiheri byinshi mu maso, kwiyongera ibiro cyangwa kugira ibibazo byo gusama.
Icyakora, kugira ubwanwa byonyine ntibihagije kugira ngo umuntu yemeze ko umugore afite PCOS, kuko bisaba kwisuzumisha kwa muganga.
Imiterere y'umuryango na yo ishobora kubigiramo uruhare
Si buri mugore ufite ubwanwa cyangwa ubwoya bwinshi uba afite indwara. Hari abagore bagira ubwoya bwinshi bitewe n'imiterere y'umubiri wabo n'uturemangingo bakomora ku babyeyi babo.
Iyo abagore bo mu muryango runaka bakunze kugira ubwoya bwinshi, bishobora kuba imwe mu mpamvu zituma n'abandi bagore bo muri uwo muryango bagira imiterere nk'iyo.
Hari n'abagore bagira ubwoya bwinshi nubwo imisemburo yabo yaba iri ku rugero rusanzwe, bitewe n'uko umubiri wabo wakira iyo misemburo.
Imyaka na yo ishobora guhindura uko ubwoya bukura
Uko umugore agenda akura, imikorere y'imisemburo yo mu mubiri irahinduka. By'umwihariko, mu gihe cyo gucura no nyuma yacyo, impinduka mu misemburo zishobora gutuma ubwoya bwo mu maso burushaho kugaragara.
Ni yo mpamvu hari umugore ushobora kuba atarigeze agira ubwoya bwinshi akiri muto, ariko akaza kububona uko imyaka igenda.
Kogosha si byo bituma ubwanwa bwiyongera
Hari abantu benshi bibwira ko kogosha ubwanwa bituma burushaho kuba bwinshi cyangwa gukomera. Icyakora, ibi si byo.
Kogosha ntibituma imizi y'ubwoya yiyongera cyangwa ngo ihindure umuvuduko wabwo wo gukura. Iyo ubwoya bwogoshejwe, busigara bufite impera isa n'iyaciwe igororotse, bigatuma iyo bwongeye kumera umuntu abwumva nk'aho bwakomeye cyangwa bwiyongereye.
Ni ryari umugore yakwihutira kujya kwa muganga?
Nubwo kugira ubwoya bwinshi bishobora kuba bifitanye isano n'imiterere karemano y'umubiri, hari igihe bishobora kuba ikimenyetso cy'impinduka mu misemburo cyangwa ikindi kibazo cy'ubuzima.
Umugore utangiye kugira ubwoya bwinshi mu buryo butunguranye, cyane cyane iyo biherekejwe n'imihindagurikire y'imihango, ibiheri byinshi, kongera ibiro cyangwa guhinduka kw'ijwi, aba agomba kugisha inama muganga.
Umuganga ashobora gusuzuma ibimenyetso afite, akamenya amateka y'ubuzima bwe ndetse, bibaye ngombwa, agasaba ibizamini by'amaraso kugira ngo harebwe imikorere y'imisemburo.
Nta mpamvu yo gutesha agaciro umugore ufite ubwanwa
Nubwo ubwanwa ku mugore bushobora gutuma bamwe bamwitegereza cyangwa bakamubaza ibibazo, si impamvu yo kumuseka, kumunenga cyangwa kumutesha agaciro.
Kuba umugore afite ubwoya bwinshi mu maso bishobora guterwa n'imisemburo, PCOS, imiterere y'umuryango cyangwa izindi mpamvu zirebana n'imikorere y'umubiri.
Icy'ingenzi ni ukumenya impamvu yabwo no gushaka ubufasha bw'abaganga igihe hari ibimenyetso byerekana ko bushobora kuba bufitanye isano n'ikibazo cy'ubuzima.
Bityo, aho guca urubanza ku mugore ufite ubwanwa, ni byiza kurushaho gusobanukirwa impamvu zishobora kubitera no kumufasha kubona amakuru yizewe ku buzima bwe.





