Gucukuka amenyo ni kimwe mu bibazo by’ubuzima bikunze kugaragara ku bantu bakuru no ku bana bato. Icyakora, iyo umwana atangiye gucukuka amenyo akiri muto, bishobora guteza impungenge ababyeyi, cyane cyane iyo bitangiye kumubabaza cyangwa bikamubuza kurya neza.


Iyi ndwara izwi mu Cyongereza nka Tooth Decay, ikaba irangwa no kwangirika gahoro gahoro kw’amenyo bitewe n’aside ikorwa na bagiteri ziba mu kanwa. Iyo ititaweho hakiri kare, ishobora gutera umwana ububabare bukomeye, kwangirika kw’amenyo ndetse no kuyatakaza atarageza igihe cyo guhinduka.


Nubwo hari ababyeyi bashobora gutekereza ko gucukuka amenyo biterwa gusa no kutayasukura neza, hari n’izindi mpamvu zirimo imirire, ibinyobwa umwana afata ndetse n'uburyo ababyeyi bamwitaho mu gihe cy'isuku yo mu kanwa.

Ibinyobwa n’ibiribwa birimo isukari biri mu bitera gucukuka amenyo


Umwe mu baganga bavura indwara z’amenyo mu bana, Dr. Ryan Roberts, yavuze ko kimwe mu bintu bikunze gutera gucukuka amenyo mu bana bato ari ibiribwa n’ibinyobwa birimo isukari nyinshi.


Muri ibyo harimo imitobe y’imbuto, amata asanzwe, amata arimo shokora, ibisuguti n’ibindi biribwa biryohereye.


Iyo umwana akoresheje ibyo biribwa n’ibinyobwa, isukari ibirimo ishobora kuguma mu kanwa, aho ihurira na bagiteri zisanzwe ziba mu kanwa.


Izo bagiteri zikoresha iyo sukari zikayibyazamo aside. Iyo aside ikomeje gukorwa kenshi, itangira kwangiza igice cyo hanze cy’amenyo kizwi nka enamel, ari cyo kirinda amenyo kwangirika.


Iyo icyo gice gitangiye kwangirika, amenyo ashobora gutangira kugira utwobo, ari byo bizwi nko gucukuka amenyo.


Ikibazo kirushaho gukomera iyo umwana akunda kunywa imitobe cyangwa amata arimo isukari kenshi, cyangwa akabimara umwanya munini anywa buhoro buhoro.

Uko gucukuka amenyo bishobora guhererekanywa


Nubwo gucukuka amenyo ubwabyo atari indwara yandura nk'ibicurane, bagiteri zigira uruhare mu kwangiza amenyo zishobora guhererekanywa binyuze mu macandwe.


Urugero, iyo umuntu mukuru akoresha ikiyiko cyangwa igikombe kimwe n’umwana, bagiteri zo mu kanwa zishobora kumugeraho, cyane cyane iyo ibikoresho bisangiwe bitasukuwe neza.


Ni yo mpamvu ababyeyi bagirwa inama yo kwirinda gusangira n’abana ibikoresho byo kuriraho no kunyweraho, cyane cyane ibikoresho bitogejwe neza.

Uburyo ababyeyi barinda abana gucukuka amenyo


Nubwo gucukuka amenyo ari ikibazo gishobora kugaragara no ku bana bakiri bato cyane, hari ingamba ababyeyi bashobora gufata kugira ngo bagabanye ibyago byo kukirwara.


1. Kugabanya ibiribwa n’ibinyobwa birimo isukari

Ababyeyi bakwiye kugabanya inshuro abana bafata ibiribwa n’ibinyobwa birimo isukari nyinshi. Ibi birimo ibisuguti, imitobe iryohereye n'ibindi biribwa byongerwamo isukari.


Ibi bifasha kugabanya isukari bagiteri zo mu kanwa zishobora gukoresha zigakora aside yangiza amenyo.


2. Kwirinda guha umwana imitobe myinshi

Imitobe imwe n'imwe iba irimo isukari nyinshi n'aside, cyane cyane imitobe y'imbuto zimwe nk'indimu.


Kuyinywa kenshi bishobora kongera ibyago byo kwangirika kw'amenyo. Ni byiza rero ko ababyeyi batayigira ikinyobwa umwana ahora afata, ahubwo bakamutoza kunywa amazi.


3. Kwirinda ko umwana amara igihe kinini anywa amata cyangwa imitobe

Hari abana bakunda gufata icupa ry'amata cyangwa umutobe bakabinywa buhoro buhoro, bakamara igihe kinini babifite mu kanwa.


Ibi bishobora gutuma amenyo akomeza guhura n'isukari igihe kirekire, bikongera ibyago byo gucukuka.


Ni byiza rero ko ababyeyi bagabanya igihe umwana amara anywa ibyo binyobwa kandi bakirinda kumuha icupa ririmo amata ngo aryamane na ryo.


4. Guha umwana amazi yo kunywa

Amazi ni ingenzi mu buzima bw'umwana, kuko amufasha kugumana ubuzima bwiza bw'umubiri ndetse akanagira uruhare mu koza ibisigazwa by'ibiribwa biba mu kanwa.


Ababyeyi bakwiye gutoza abana kunywa amazi kenshi aho guhora babaha imitobe irimo isukari.


5. Kwirinda gusangira ibikoresho byo kuriraho no kunyweraho

Ababyeyi bakwiye kwirinda gukoresha ikiyiko kimwe, igikombe kimwe cyangwa ibindi bikoresho byo kuriraho n'abana batabanje kubisukura neza.


Ibi bifasha kugabanya ibyago byo guhererekanya bagiteri zishobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo.


6. Gutoza umwana koza amenyo

Isuku yo mu kanwa ni imwe mu ngamba z'ingenzi zo kurinda umwana gucukuka amenyo.

Ababyeyi bakwiye gutangira koza amenyo y'umwana akimara kumera, bakoresheje uburoso bwabugenewe n'umuti w'amenyo urimo fluoride mu rugero rukwiye imyaka ye.


Ni byiza ko amenyo yo kozwa nibura kabiri ku munsi, cyane cyane mbere yo kuryama, kugira ngo ibisigazwa by'ibiribwa na bagiteri bitangiza amenyo.

Igihe umwana agomba kujyanwa kwa muganga


Ababyeyi ntibakwiye gutegereza ko umwana atangira kubabara cyane kugira ngo bamujyane kwa muganga.


Iyo babonye amenyo ye atangiye guhindura ibara, agaragaza utwobo, umwana akababara igihe arya cyangwa akagaragaza ibindi bimenyetso bidasanzwe, bakwiye kumujyana kwa muganga w'amenyo kugira ngo asuzumwe.


Kuvura amenyo yangiritse hakiri kare bifasha gukumira ko ikibazo gikomeza gukomera, bikarinda umwana ububabare n'izindi ngaruka zishobora guterwa no kudasuzumisha amenyo.