Mu buzima busanzwe umuntu ashobora kumara igihe runaka adakora imibonano mpuzabitsina, wenda bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo nko: gutandukana kw'abashakanye; ingendo z'akazi; kwiga n'izindi mpamvu zitandukanye.


Bityo, hari abibaza niba kuba wamara icyo gihe utarayikora bishobora kukugiraho ingaruka ku buzima.


Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa gishobora kugira uruhare mu mibereho myiza y’umubiri n’amarangamutima, cyane cyane iyo ikorwa mu buryo bwizewe, bwumvikanyweho kandi igakorwa n’abantu babyemerewe. Ishobora gufasha abantu kugaragarizanya urukundo, kongera ubusabane no kugira ibyishimo.


Kugira ngo urusheho gusobanukirwa n’iki gice cy’ubuzima, ushobora gusoma Inyoborabiganiro ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko cyateguwe na Rwanda Biomedical Centre⁠.


Ariko se iyo umuntu ayihagaritse nyuma yo kuba yari asanzwe ayikora, bigenda bite?


1. Bishobora kugira ingaruka ku marangamutima y’umuntu


Ku bantu bamwe, imibonano mpuzabitsina iba uburyo bwo kongera ubusabane n’uwo bakundana no kugabanya umunaniro wo mu mutwe (stress).


Kuyihagarika bishobora gutuma bamwe bageraho bakumva bongeye kwifuza ubwo busabane n'uwo mwanya mwiza baba barigeze kunyuranamo bombi n'uwo bayikoranye, ibyo bikaba bishobora gutera umuntu irungu cyangwa akagira impinduka mu marangamutima. Icyakora, ibyo ntibiba kuri buri wese.


Hari abantu bamara igihe kirekire badakora imibonano kandi bakumva bameze neza, bitewe n’imibereho yabo n’impamvu bahisemo kuyihagarika.


2. Ese bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri ya porositate?


Hari ubushakashatsi bwakozwe ku bagabo bwagaragaje ko gusohora amasohoro kenshi ibyo bijyanye nyine no gukora icyo gikorwa, bishobora kuba bifitanye isano no kugabanuka kw’ibyago byo kurwara kanseri ya porositate.


Gusa, Mayo Clinic igaragaza ko kugeza ubu nta bimenyetso bihamye byemeza ko gusohora amasohoro menshi cyangwa kenshi birinda iyo kanseri. Bityo, ntibikwiye kuvugwa ko umuntu udakora imibonano aba yiyongera ibyago byo kurwara kanseri ya porositate kubera iyo mpamvu yonyine.


3. Ese guhagarika imibonano bigabanya ubudahangarwa bw'umubiri?


Hari ubushakashatsi bwagiye bukorwa bugenzura isano iri hagati y’imibonano mpuzabitsina n’ubudahangarwa bw’umubiri, ariko ibisubizo ntibiragaragaza ko kudakora imibonano byanze bikunze bishobora gutera kugabanuka k’ubudahangarwa.


Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru The Journal of Sexual Medicine bwagaragaje ko isano iri hagati y’imibonano n’urwego rw’ibimenyetso bimwe na bimwe by’ubudahangarwa ishobora gutandukana bitewe n’igitsina n’imiterere y’ubuzima bwo mu mutwe bw’umuntu.


4. Ese bishobora gutera ikibazo cyo kudashyukwa ku bagabo?


Hari abantu batekereza ko umugabo umaze igihe adakora imibonano ashobora gutakaza ubushobozi bwo gushyukwa. Icyakora, nta gihamya ihagije yemeza ko guhagarika imibonano ubwabyo bishobora gutera icyo kibazo.


Nk’uko Harvard Health ibisobanura, ikibazo cyo kudashyukwa gishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo indwara z’imiyoboro y’amaraso, diyabete, kwangirika kw’imyakura, kwiheba, guhangayika n’izindi mpamvu z’ubuzima.

Ushobora no gusoma inkuru isobanura ibimenyetso bya diyabete n’uko ishobora kwangiza imyakura n’imiyoboro y’amaraso⁠.


Ese umuntu agomba gukora imibonano kangahe mu cyumweru?


Nta mubare w’imibonano mpuzabitsina uzwi abantu bose bagomba gukora mu cyumweru kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Biterwa n’imiterere y’umuntu, ubuzima bwe, imyaka, ubushake bwe n’ubwumvikane afitanye n’uwo bashobora kuyikorana.


Ik’ingenzi ni uko umuntu atagomba kumva ko agomba gukora imibonano kugira ngo yirinde indwara. Ikindi kandi no kumara igihe utayikora si indwara ubwabyo, kandi si buri muntu ugira ingaruka iyo ayihagaritse.


Mu gihe umuntu afite impinduka mu buzima bw’imyororokere, ikibazo cyo kudashyukwa, kubura ubushake bw’imibonano cyangwa ibindi bimenyetso bimuhangayikishije, ni byiza kugisha inama muganga kugira ngo amenye impamvu yabyo.