Akarere ka Rubavu kaje ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Iburengerazuba mu kugira abaturage bituma ku gasozi, aho imibare mishya igaragaza ko iki kibazo cyiyongereye ku buryo bugaragara mu myaka itandatu ishize.


Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho by’Abanyarwanda (Rwanda Demographic and Health Survey 2025), bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), bugaragaza ko abaturage bituma ku gasozi muri Rubavu bavuye kuri 0,8% mu 2019-2020 bakagera kuri 3% mu 2025.


Ibi byatangajwe ku wa 2 Ugushyingo 2026, ubwo mu Ntara y’Iburengerazuba hamurikwaga ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwagaragaje uko ibipimo bitandukanye by’ubuzima, imibereho n’isuku bihagaze mu turere tugize iyi ntara.


Kuva kuri 0,8% kugera kuri 3% bivuze ko iki gipimo cyiyongereyeho amanota 2,2 ku ijana, kikaba cyikubye inshuro 3,75 ugereranyije n’uko cyari gihagaze mu bushakashatsi bwa 2019-2020.

Uko ikibazo cyari gihagaze muri 2024


Imibare y'ubushakashatsi butandukanye bwakozwe na NISR igaragaza ko ikibazo cy’isuku n’imikoreshereze y’ubwiherero cyagiye kigaragara mu turere dutandukanye two mu Rwanda.

Mu bushakashatsi bwa 2019-2020, Rubavu yari ifite 0,8% by’abaturage bituma ku gasozi.

Nyuma y’imyaka ine, ubushakashatsi bwa EICV7 bwakozwe hagati ya Ukwakira 2023 na Ukwakira 2024 bugaragaza ko 0,2% by’ingo zo muri Rubavu zitumaga ahantu hatagenewe ubwiherero.


Muri ubwo bushakashatsi bwa 2024, Rutsiro yari kuri 1,2%, Nyabihu na Karongi kuri 0,6%, mu gihe Ngororero na Nyamasheke zari kuri 0,2%, naho Rusizi ikaba kuri 0%.


Iyi mibare igaragaza ko muri 2024 Rutsiro ari yo yari ifite igipimo cyo hejuru mu turere two mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gihe Rubavu yari kuri 0,2% by’ingo.


Mu 2025, imibare mishya ya DHS igaragaza ko Rubavu yageze kuri 3% by’abaturage bituma ku gasozi, ikaza ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Iburengerazuba.



Rubavu irusha utundi turere two mu Burengerazuba


Intara y’Iburengerazuba igizwe n’uturere turindwi ari two Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero, Karongi, Rusizi na Nyamasheke.


Kuba Rubavu iza ku isonga mu bushakashatsi bwa 2025 bigaragaza ko aka karere gafite umwihariko mu kibazo cy’abaturage bituma ahantu hatagenewe ubwiherero.


Ibi kandi bitandukanye n’uko akarere kari gahagaze mu mibare ya EICV7 ya 2024, aho Rutsiro yari ifite igipimo cyo hejuru cy’ingo zituma hanze y’ubwiherero.

U Rwanda rwateye intambwe mu isuku, ariko ikibazo kiracyahari


Raporo ya EICV7 igaragaza ko ku rwego rw’igihugu, ingo zikoresha ubwiherero bwujuje ibisabwa mu rwego rw’isuku zavuye kuri 86% mu 2016/2017 zigera kuri 94,3% mu 2023/2024.


Ku bijyanye n’ubwiherero bwujuje ibisabwa kandi budasangiwe n’izindi ngo, umubare wazamutse uva kuri 66% ugera kuri 72,4%.


Ku rundi ruhande, ubushakashatsi bwa DHS 2025 bugaragaza ko ku rwego rw’igihugu, 71% by’abaturage bafite serivisi z’isuku z’ibanze, 15% bakoresha ubwiherero busangiwe, 12% bakoresha ubwiherero butujuje ibisabwa, mu gihe 2% bituma ahantu hatagenewe ubwiherero.


Ibi bigaragaza ko nubwo igihugu cyateye intambwe mu kugeza ubwiherero ku baturage, hakiri icyuho mu kubona serivisi z’isuku zujuje ibisabwa.

Kwituma ku gasozi n'ingaruka zabyo ku buzima


Kwituma ahantu hatagenewe ubwiherero ni ikibazo gifitanye isano n’isuku nke, kuko imyanda y’abantu ishobora gukwirakwiza mikorobe zitera indwara.


iyo myanda igeze mu mazi akoreshwa n’abaturage, mu butaka cyangwa hafi y’aho abana bakinira, ishobora kongera ibyago byo kwandura indwara z’impiswi, inzoka zo mu nda n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.


Ikindi ni uko kugira ubwiherero mu rugo bidahita bivuga ko urwo rugo rufite serivisi z’isuku zujuje ibisabwa, kuko harebwa ubwoko bw’ubwiherero, uburyo bukoreshwa ndetse n’imicungire y’imyanda yabwo.