Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (FDA) cyatanze uburenganzira bw’agateganyo ku ruganda rwo mu Buhinde bwo gukora verisiyo rusange (generic) y’umuti wa Lenacapavir, ukoreshwa mu kwirinda kwandura virusi itera SIDA (HIV).


Ni intambwe ishobora gutuma uyu muti uboneka ku giciro gito mu bihugu 120 bikennye n’ibifite amikoro aciriritse, birimo u Rwanda.


Iyi nkuru yatangajwe ku wa 2 Ugushyingo 2026, ivuga ku ruhushya rw’agateganyo FDA yahaye uruganda Dr. Reddy’s Laboratories rwo gukora Lenacapavir, umuti umaze kugaragaza ubushobozi bukomeye mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.


Nk’uko byatangajwe na Reuters na Associated Press, uru ruhushya rushobora koroshya inzira y’ibindi bihugu byo kwemeza uyu muti no kuwugeza ku bawukeneye, cyane cyane ibihugu bifite umubare munini w'abandura virusi itera SIDA ariko bifite ubushobozi buke bwo kugura imiti ihenze.


Lenacapavir ikora ite?


Lenacapavir ni umuti ugabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, utangwa binyuze mu nshinge ziterwa mu mubiri inshuro ebyiri mu mwaka, ni ukuvuga nyuma ya buri mezi atandatu.


Uyu muti uri mu bwoko bw'imiti izwi nka Pre-Exposure Prophylaxis (PrEP), ikoreshwa n'abantu batanduye virusi itera SIDA ariko bashobora kuba bafite ibyago byo kuyandura.


Ibyo bituma utanga ubundi buryo ku bantu basanzwe bakoresha ibinini bya PrEP buri munsi, kuko bo bashobora kutongera guhangayikishwa no gufata ibinini buri munsi.


Ubushakashatsi bwakozwe mu igerageza rya 1(Purpose 1) bwagaragaje ko nta muntu n'umwe wanduye virusi itera SIDA mu bagore 2,134 bari bahawe Lenacapavir.


Mu bushakashatsi bwa 2 (PURPOSE 2) bwakorewe ku bandi bitabiriye igerageza, Lenacapavir yagaragaje ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA ku kigero cya 96% ugereranyije n'ibyago byari byitezwe mu bantu batari gukoresha uburyo bwo kwirinda.


Umuti ushobora kugera mu bihugu 120 birimo u Rwanda


Kugira ngo Lenacapavir ibashe kugera ku bantu benshi, uruganda Gilead Sciences rukora uyu muti rwagiranye amasezerano n’andi masosiyete atandatu akora imiti, kugira ngo na yo abashe gukora verisiyo zawo zitari ku izina ry’ubucuruzi ry'uwawukoze bwa mbere.


Aya masezerano areba ibihugu 120 bifite umubare munini w'abandura virusi itera SIDA, ahanini bikaba ibihugu bikennye n'ibifite amikoro aciriritse.


Mu bihugu byashyizwe muri iyi gahunda harimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Afurika y'Epfo, Nigeria, Zambia na Zimbabwe.


Gilead Sciences ivuga ko intego ari ugukora ku buryo uyu muti uboneka ku giciro gishobora kwishyurwa n'abantu benshi, mu gihe inganda zikora verisiyo zawo zizaba zimaze gutangira kuwugeza ku isoko ku bwinshi.


Ushobora kugura amadolari 40 ku mwaka


Kimwe mu bintu byitezweho guhindura byinshi ni igiciro cy'uyu muti.


Nk'uko amakuru yatangajwe na Associated Press abivuga, verisiyo ya Lenacapavir yakozwe na Dr. Reddy’s ishobora kugura hafi amadolari 40 ya Amerika ku muntu umwe mu mwaka.


Iki giciro kiracyari kure cyane y'icyo Lenacapavir y'ubucuruzi igura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho igiciro cyayo cy'umwaka kivugwa ko kigera ku madorali 28.218.


Icyakora, aya madorali 40 ni igiciro giteganyijwe kuri verisiyo rusange, ntabwo ari igiciro cyamaze kwemezwa ku masoko yose.


Amakuru avuga ko ibihugu bimwe bishobora gutangira kubona iyi verisiyo ihendutse mu mpera za 2026, mu gihe kuyigeza ku bwinshi mu bindi bihugu biteganyijwe mu 2027.


FDA yari yarigeze kwemeza Lenacapavir muri Amerika


Ku wa 18 Kamena 2025, FDA yari yaremereye Gilead Sciences gucuruza Lenacapavir yo kwifashisha mu kwirinda kwandura virusi itera SIDA.


Nyuma yaho, ku wa 14 Nyakanga 2025, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) na ryo ryasohoye amabwiriza asaba ko uyu muti ukoreshwa nk'ubundi buryo bwo kwirinda ubwandu bwa HIV.


Ibi byatumye Lenacapavir iba imwe mu ntambwe zikomeye mu rugamba rwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, cyane cyane ku bantu bigora gukoresha ibinini buri munsi.


Lenacapavir numuti wo kwirinda kwandura virusi itera SIDA, ntabwo ari urukingo cyangwa umuti ukiza umuntu wamaze kuyandura.

Abifuza kuwukoresha bagomba kubanza kwisuzumisha no kugirwa inama n'abaganga