Indwara ya Psoriasis, indwara idakira ifata uruhu ikibasira imikorere y'ubudahangarwa bw'umubiri, imaze kugaragara no mu Rwanda, aho ubushakashatsi bwakorewe mu bitaro bitandukanye bwagaragaje ko abantu 549 bayirwaye mu barenga ibihumbi 33 basuzumwe.
Ibi byagarutsweho ku wa 29 Ukwakira 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'ibindi bihugu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya no gukangurira abantu kumenya indwara ya Psoriasis.
Ibirori byabereye mu Bitaro bya Rwamagana, hanamurikwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu bitaro birimo CHUB, CHUK n'Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Psoriasis ni indwara idakira iterwa n'imikorere idasanzwe y'ubudahangarwa bw'umubiri, bigatuma uturemangingo tw'uruhu twiyongera ku muvuduko urenze ibisanzwe.
Ibi bituma uruhu rugira ibizinga bitukura, byumagaye kandi rimwe na rimwe bikazaho ibishishwa by'umweru.
Iyi ndwara ishobora gufata ibice bitandukanye by'umubiri birimo inkokora, amavi, mu mutwe, ku biganza, ku birenge, ku mugongo, ku nda ndetse no ku nzara.
Mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko umuntu afite Psoriasis harimo kwishimagura, kugira uruhu rwumye kandi rukomeye, gutukura cyangwa kubyimba ku bice bimwe na bimwe by'umubiri, ndetse no guturika kw'uruhu.
Nubwo hari abantu bashobora kuyitiranya n'izindi ndwara z'uruhu, Psoriasis ntabwo yandura binyuze mu gukoranaho, guhana ibiganza, gusangira amafunguro cyangwa gukoresha ibikoresho byakoreshejwe n'uyirwaye. Imiterere y'irondakoko n'ibindi bintu bishobora gutera cyangwa kongera ibyago byo kuyirwara bifite uruhare mu kugaragara kwayo.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Psoriasis ihari mu Rwanda
Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba na Perezida w'Umuryango w'abaganga b'inzobere mu kuvura indwara z'uruhu mu Rwanda, Dr. Alice Amani Uwajeni, yavuze ko ubushakashatsi bwamaze imyaka itanu bukorwa bwemeje ko iyi ndwara atari ikibazo cy'ibihugu byo hanze gusa, ahubwo ko n'u Rwanda rufite abaturage bayirwaye.
Yasobanuye ko mu bantu bakuru 22.230 basuzumwe, abarwayi 479 bagaragayeho Psoriasis, bangana na 2% by'abantu bakuru bari muri ubwo bushakashatsi.
Mu bana 11.000 basuzumwe na bo, 70 basanzwemo iyo ndwara, bangana na 0,7%.
Dr. Uwajeni yavuze ko ibi bigaragaza ko hakenewe kongera ubumenyi kuri iyi ndwara kugira ngo abayirwaye bamenyekane hakiri kare kandi bahabwe ubuvuzi bukwiye.
Yagize ati: “Psoriasis ntabwo ikiri indwara yo hanze, no mu Rwanda dufite abayirwaye ni yo mpamvu dukwiye kuyimenya tukayivura tukanafasha abayirwaye.”
Yongeyeho ko umuntu uyirwaye ashobora kugira ibizinga bitukura kandi byubuye ku ruhu, bikunze kugaragara cyane mu nkokora no mu mavi. Mu bihe bimwe na bimwe, ishobora no gufata ibice byinshi by'umubiri, ndetse ikajyana no kubabara no kubyimba kw'ingingo.
Abayirwaye basabwa kwivuza no kwirinda guhabwa akato
Dr. Uwajeni yasabye abantu bakeka ko bafite iyi ndwara kwegera abaganga b'inzobere mu kuvura indwara z'uruhu kugira ngo bakorerwe isuzuma, bamenye uko uburwayi bwabo buhagaze kandi bahabwe imiti iboneye.
Yagaragaje ko kumenya ubukana bw'indwara bifasha abaganga guhitamo uburyo bukwiye bwo kuvura umurwayi.
Yashimangiye kandi ko ubufasha bw'umuryango n'abantu babana n'abarwayi ari ingenzi, cyane cyane mu kubafasha guhangana n'ingaruka zishobora guterwa n'iyi ndwara.
Ati: “Umurwayi wayo iyo abonye imiti imworohereza kutongera kubabara, akanabifashwamo n'abantu bamuri hafi, iyo bamukomeje biramufasha cyane. Ikindi uyirwaye ntakeneye guhabwa akato kuko si indwara yandura.”
Uyu muganga yasobanuye ko Psoriasis ari indwara idakira burundu, bityo uyirwaye akenera gukurikiranwa n'abaganga no guhabwa imiti imufasha kugenzura ibimenyetso byayo.
Yagaragaje kandi ko kwitabwaho mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe ari ingenzi, kugira ngo abarwayi badahura n'ibibazo birimo kwiheba, agahinda gakabije ndetse n'ibindi bishobora guterwa n'ihungabana rishingiye ku burwayi bwabo.
Mu nama yagiriye abayirwaye, harimo kwirinda kunywa inzoga n'itabi, kugenzura ibiro by'umubiri no kugisha inama inzobere mu mirire kugira ngo bafashwe guhitamo indyo ibafasha kubungabunga ubuzima.
Yavuze kandi ko imiti ikoreshwa mu kuvura iyi ndwara iboneka mu Rwanda, asaba abaganga bo ku bigo nderabuzima no mu bitaro kujya bayibaza no kuyigeza ku barwayi bayikeneye.
Abaganga basabwe kongera ubumenyi kuri Psoriasis
Umuyobozi w'ibikorwa by'ubuvuzi mu Bitaro bya Rwamagana, Dr. Usengimana Daniel, yavuze ko Psoriasis ari imwe mu ndwara abaganga benshi batari basobanukiwe neza, ku buryo hari igihe umurwayi yashoboraga kutamenyekana cyangwa kwitiranywa n'ufite ubundi burwayi bw'uruhu.
Yashimye amahugurwa n'ubumenyi bungukiye muri icyo gikorwa, agaragaza ko bizafasha abaganga kumenya ibimenyetso by'iyi ndwara no gutanga ubufasha bw'ibanze ku bayirwaye.
Ati: “Dukunze kubona abantu benshi bafite indwara zoroheje z'uruhu ariko dukurikije uko twize hari ubwo twagiraga ngo ni indwara yoroheje y'uruhu ariko ari na Psoriasis, rero tugiye kujya duhita tubaha ubufasha bw'ibanze.”
Ku ruhande rwa Mutuyimana Ruth, umuganga w'inzobere mu Bitaro bya Rwamagana, yavuze ko abarwayi ba Psoriasis bakeneye kwitabwaho mu buryo burenze ubuvuzi bw'uruhu gusa.
Yagaragaje ko kubaba hafi no kubahuza n'abaganga b'inzobere ari ingenzi mu kubarinda ibibazo by'ihungabana n'agahinda gakabije bishobora guterwa n'iyi ndwara.





