Ikoranabuhanga rya VAR na Goal-Line muri Stade ya Talanta ni imwe mu ntambwe Kenya yateye mu kwitegura kwakira imikino ya AFCON 2027.


Izi kamera zifite ubushobozi bwo gufata amashusho ku muvuduko wo hejuru, zashyizwe muri iyi stade iri kubakwa i Nairobi, kugira ngo zifashe abasifuzi gufata ibyemezo byihuse kandi byizewe mu gihe cy’imikino.


Ku wa 21 Ugushyingo 2026, ubuyobozi bwa Talanta Sports City Stadium bwashyize hanze amashusho agaragaza izi kamera zamaze gushyirwaho, bituma Abanyakenya babona bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bizakoreshwa muri iyi stade.


Uko ikoranabuhanga rya VAR na Goal-Line rizakoreshwa


Ikoranabuhanga rya Goal-Line Technology rizifashisha kamera zashyizwe hafi y’ibyuma by’izamu kugira ngo zigenzure niba umupira wambutse umurongo w'izamu wose.


Iyo bibaye, sisitemu ihita yohereza ubutumwa ku isaha y'umusifuzi, bukamufasha kumenya niba igitego cyinjiye cyangwa kitinjiye.


Ku rundi ruhande, ikoranabuhanga rya VAR rizifashisha kamera nyinshi zifata amashusho y’ikibuga ziri mu mpande zitandukanye. Ibi bizafasha abasifuzi gusubiramo ibyemezo bijyanye n’ibitego, penaliti, amakarita atukura ndetse n’amakosa ajyanye no kwitiranya abakinnyi.


Iyi stade kandi yubatswemo ibyumba byihariye bizakoreshwa n’abasifuzi ba VAR, bifite aho bihurira n’amashusho atangwa n’ibigo by’itangazamakuru.


Stade izakira abantu ibihumbi 60


Iyi stade izwi nka Talanta Sports City Stadium, yaniswe Raila Odinga International Stadium, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 60.

Imirimo yo kuyubaka igeze ku gipimo kirenga 98% mu gihe hasigaye kwitegura kwakira imikino ya AFCON 2027.


Yubakwa n’ikigo cy’Abashinwa cya China Road and Bridge Corporation, ku bufatanye na Leta ya Kenya binyuze mu mushinga w’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera, ufite agaciro ka miliyari 44.8 z’amashiringi ya Kenya.


Iyi stade yubatswe ku buryo yujuje ibisabwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ku rwego rwa Quality Pro ndetse n’ibya CAF ku rwego rwa Category 4, ari na rwo rwego rwo hejuru rw’ibikorwaremezo byakira amarushanwa yo ku mugabane wa Afurika.


Abanyakenya bagaragaje ibyishimo n’impungenge


Nyuma yo kubona amashusho y’izi kamera, Abanyakenya bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.


Bamwe bashimye intambwe igihugu cyabo kiri gutera mu guteza imbere ibikorwaremezo by’umupira w’amaguru, mu gihe abandi bagaragaje impungenge ku buryo iri koranabuhanga rizabungwabungwa nyuma ya AFCON 2027.


Abdi Chan yagize ati: “Izo kamera zizaba zaribwe mbere y’uko AFCON irangira.”


Stanley Kilele na we agaragaza ko gushyiraho ikoranabuhanga ari ikintu kimwe, ariko kuribungabunga bikaba ikindi.


Hari n’abandi basabye ko ikoranabuhanga nk’iryo ryakoreshwa no mu gukurikirana ibindi bikorwa byo mu gihugu, birimo amatora no kurwanya ruswa.


Ibi bitekerezo bigaragaza ko nubwo benshi bashimishijwe n’iterambere rya stade ya Talanta, hari n’abibaza niba Kenya izashobora gukomeza kubungabunga ibi bikoresho no kubikoresha neza nyuma y’irushanwa.


Umukino wa Bayern Munich na Ajax uzayifungurirwaho


Stade ya Talanta biteganyijwe ko izakoresha umukino uzahuza Bayern Munich yo mu Budage na Ajax Amsterdam yo mu Buholandi, uzaba ku wa 5 Mutarama 2027, nk’igikorwa gikomeye cyo kuyifungura.


Uyu mukino uzaba n’umwanya wo kugerageza ubushobozi bwa stade n’imyiteguro yayo mbere ya AFCON 2027.


Nk’uko TUKO.co.ke yabitangaje, ayo makipe yombi azazana abakinnyi bayo bakuru, aho abafana bazaba bafite amahirwe yo kureba abakinnyi basanzwe bagize amakipe ya mbere aho kuzana amakipe y’abato cyangwa ay’abahoze bakina.