U Rwanda rukomeje gushaka uburyo ikoranabuhanga ryakoreshwa neza mu mashuri kugira ngo rifashe abarimu kwigisha neza, abanyeshuri kubona ubumenyi no gukomeza imyigire n'igihe habaye ibibazo bibangamira uburezi.
Raporo yashyizwe ahagaragara na Banki y'Isi ku wa 24 Ugushyingo 2026 igaragaza ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu kugeza ibikoresho by'ikoranabuhanga mu mashuri, ariko ko hakiri imbogamizi zijyanye n'uburyo bikoreshwa mu myigishirize ya buri munsi.
Iyi raporo yiswe From Investments to Integration: Building a Resilient Digital Learning System in Rwanda, igaragaza ko kugira mudasobwa, umurongo wa internet n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bidahagije kugira ngo uburezi butere imbere.
Banki y'Isi igaragaza ko hakenewe kongerera abarimu ubumenyi bw'ikoranabuhanga, kunoza imicungire y'ibikoresho, kunoza amasomo yo kuri internet no gushyiraho uburyo bwiza bwo gukurikirana uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu mashuri.
Ubushakashatsi bwakozwe ku buryo uburezi bw'ibanze mu Rwanda bushobora gukomeza no mu gihe habaye ibibazo bihungabanya imyigire, bwagaragaje ko hakiri icyuho mu bushobozi bw'abarimu, imikoranire y'inzego zishinzwe uburezi n'imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu mashuri.
Banki y'Isi igaragaza ko kugira ngo uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga burusheho gutanga umusaruro, hakenewe ibintu bitanu by'ingenzi.
Ibyo birimo ibikorwa remezo, uburyo bw'ikoranabuhanga, ibikoresho byifashishwa mu kwiga, ubumenyi bw'ababikoresha n'ubuyobozi bushoboye gukurikirana imikorere yabyo.
Ibi bigaragaza ko ikibazo atari ukubura ibikoresho gusa, ahubwo ari no kureba niba bihari, bikora kandi bikoreshwa mu buryo bufasha abanyeshuri kunguka ubumenyi.
Amashuri atandatu yatangiye kugeragezwamo uburyo bushya
Mu rwego rwo gukemura zimwe muri izo mbogamizi, Banki y'Isi ku bufatanye na Mastercard Foundation yashyigikiye igerageza ry'uburyo bwo kwinjiza ikoranabuhanga mu myigishirize mu mashuri atandatu yatoranyijwe.
Iri gerageza ryibanda ku gufasha amashuri gushyiraho gahunda zihamye zo gukoresha ikoranabuhanga, guhugura abayobozi b'amashuri no gukurikirana buri kwezi uko ibikoresho byifashishwa mu myigire.
Rinibanda kandi ku kongerera abarimu ubumenyi bw'ibanze ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence - AI), kugira ngo bamenye uburyo ubwo buhanga bwakoreshwa mu kazi kabo.
Intego ni ukureba niba ubu buryo bushobora gutanga umusaruro, kugira ngo amasomo yabuvuyemo azafashe mu kunoza imikoreshereze y'ikoranabuhanga no mu yandi mashuri yo mu Rwanda.
Uburyo bwo kwigira kuri internet burimo kuvugururwa
Ikindi gikorwa cy'ingenzi ni ukuvugurura urubuga rukoreshwa mu gutanga no gucunga amasomo yo kuri internet mu burezi bw'ibanze.
Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB) cyavuguruye urubuga rwa Moodle, ruvuye kuri verisiyo ya 3.1 rugera kuri 5.1.
Hongeweho uburyo bwo gukoresha urubuga kuri telefoni, uburyo bwo gutuma amasomo arushaho gushishikaza abanyeshuri n'amabwiriza agamije kunoza ireme ry'amasomo ategurwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Izi mpinduka ziri no gufasha mu gutanga amahugurwa y'Icyongereza ku barimu biga mu mashuri 16 ategura abarimu.
Ku rwego rw'amashuri makuru, Rwanda Polytechnic nayo yakomeje kunoza uburyo bwayo bwo kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga, harimo kuvugurura urubuga rw'amasomo no kongera ubushobozi bw'ibikorwaremezo bya internet na mudasobwa mu mashuri yayo.
Banki y'Isi isaba ko ishoramari mu ikoranabuhanga rirushaho gutanga umusaruro
Tihtina Zenebe Gebre, impuguke nkuru mu burezi muri Banki y'Isi, yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda yashyize imbere ikoranabuhanga mu burezi, haba mu kunoza itangwa rya serivisi z'uburezi no mu guteza imbere ubukungu.
Yagaragaje ko hakenewe kwimuka ku rwego rwo kugeza ibikoresho mu mashuri gusa, hakibandwa ku buryo bikoreshwa mu myigishirize no mu gufasha abanyeshuri kubona ubumenyi.
Banki y'Isi igaragaza kandi ko hakenewe uburyo burambye bwo gufata neza ibikoresho, kubisana no kubisimbuza igihe byangiritse.
Mu rwego rwo kubaka ubwo bushobozi, u Rwanda rwitabiriye ibiganiro byahuje inzego zitandukanye zishinzwe uburezi, hagamijwe kureba uburyo bwo kunoza imicungire y'ibikoresho by'ikoranabuhanga no gukurikirana ishoramari rikorerwa muri uru rwego.
Ibi bigaragaza ko ikoranabuhanga mu burezi ridakwiye kugarukira ku kugura mudasobwa no kugeza internet mu mashuri, ahubwo ko rigomba kujyana n'ubumenyi bw'abarimu, ireme ry'amasomo n'uburyo burambye bwo kuricunga.
Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kugira uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi, kunoza imikoreshereze yaryo mu mashuri bishobora gufasha u Rwanda gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi bukenewe mu gihe kiri imbere.







