Umulisa Joselyne, umaze imyaka isaga 20 akina umukino wa Tennis mu Rwanda, yizeje gushyira imbaraga mu kuwumenyekanisha no kuwuteza imbere mu Karere ka Kirehe, by’umwihariko mu bana bato n’abagore.


Ibi abishingira ku mwanya aherutse gutorerwa mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, aho azafatanya n’abandi bayigize mu gufasha aka karere kugera ku ntego z’iterambere.


Umulisa yatorewe uyu mwanya ku wa 17 Ugushyingo 2026, mu bagore batanu batoranyijwe guhagararira icyiciro cy’abagore mu myanya 30% bagenewe mu Nama Njyanama y’Akarere.


Nyuma yo gutorwa, yavuze ko ari ishema kuri we no ku muryango we kuba agiriwe icyizere cyo guhagararira abaturage b’akarere avukamo. Yijeje ko azafatanya na bagenzi be mu guteza imbere Kirehe.


Mu byo azashyiramo imbaraga harimo guteza imbere umukino wa Tennis, ku buryo urushaho kumenyekana no kwitabirwa n’abaturage, cyane cyane abana n’abagore.


Ati: “Tugiye gufatanya mu kuzamura Siporo muri rusange, njye nk’umukinnyi wa Tennis nzashishikariza abaturage cyane cyane abana bato n’abagore kumenya uyu mukino wa Tennis kugira ngo na wo umenyekane mu Karere ka Kirehe.”


Umulisa kandi yagaragaje ko ateganya kugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi, by’umwihariko gufasha abahinzi kubona amasoko y’umusaruro wabo.


Yavuze ko Kirehe ari kamwe mu turere tweza urutoki ku bwinshi n’ibindi bihingwa bitandukanye, bityo ko gukorana n’abandi mu gushakira abahinzi amasoko bishobora kubafasha kunguka no guteza imbere ibikorwa byabo.


Umulisa Joselyne ni umwe mu bagore bafite ubunararibonye muri Tennis mu Rwanda, aho amaze imyaka irenga 20 muri uyu mukino.


Ni na we washinze umuryango wa Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF), ufite ishuri ryigisha abana gukina Tennis, mu rwego rwo kumenya no guteza imbere impano zabo.


Kwinjira kwe mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kirehe byitezweho kuzatanga amahirwe yo gukomeza gukoresha ubunararibonye afite muri Tennis mu gushishikariza abana n’abagore bo muri aka karere kurushaho kuyitabira.