Umunya-Brésil Ronaldinho, ufite imyaka 46, yakinnye umukino we wa mbere w’amarushanwa nyuma y'imyaka isaga 10 asezeye umupira w'amaguru, ubwo ikipe ya Ravenna yahuraga na Forlì, mu mukino uhora uhanganishije aya makipe yo mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’u Butaliyani.
Uyu mukinnyi wahoze ari icyamamare muri ruhago ku Isi, kongera kugaragara mu kibuga mu mukino w’amarushanwa, ni ibintu byashimishije abakunzi b’umupira w’amaguru bamwibukira ku buhanga budasanzwe yagaragazaga iyo yabaga afite umupira ku kirenge cye.
Ronaldinho wigeze gukinira amakipe akomeye arimo FC Barcelona, AC Milan na Paris Saint-Germain, ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu mateka ya ruhago. Yegukanye Ballon d'Or mu 2005 ndetse afasha Brazil kwegukana Igikombe cy'Isi cya 2002.

Ronaldinho yinjiye muri Ravenna FC yo mu cyiciro cya gatatu mu Butaliyani, nk'ikipe agiye gukinira ariko akanayigiramo imigabane nk’umushoramari n’umwe mu bafatanyabikorwa bayo, binyuze mu itsinda ry’ubucuruzi ry’umuryango wa Ignazio Cipriani, uyobora iyi kipe.
Ronaldinho yasezeye umupira w'amaguru nkuwabigize umwuga atsinze ibitego 299. Yatsinze ibitego 266 mu makipe anatsinda 33 mu ikipe y'Igihugu ya Brazil.











