Thomas Frank na Crystal Palace bongeye guhurira mu rugamba rwo gukiza iyi kipe iri mu bihe bikomeye muri Premier League, aho uyu umutoza mushya asabwa kuyifasha kwikura mu makipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.


Thomas Frank agiye gusubira mu kazi ko gutoza nyuma y’amezi yari amaze adafite ikipe, aho agiye gusimbura Pierre Sage wirukanwe na Crystal Palace nyuma yo kumara imikino 16 ayitoza mu marushanwa atandukanye.


Uyu mutoza ukomoka muri Denmark azaba agiye muri Crystal Palace nyuma yo kwirukanwa na Tottenham muri Gashyantare, aho yari amaze amezi umunani ayitoza. Mbere yaho, yari yarubatse izina muri Brentford, ikipe yafashije kugera muri Premier League no gukomeza kuyikinamo.


Crystal Palace iri mu bihe bikomeye, kuko iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona n’amanota arindwi, ikaba irushwa amanota abiri gusa n’amakipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ibibazo byugarije Crystal Palace


Kimwe mu bibazo bikomeye Frank azasabwa gukemura ni ubwugarizi butari ku rwego rwiza. Crystal Palace imaze gutsindwa ibitego 24 mu mikino 10, mu gihe yo yatsinze ibitego 10 gusa.


Rob Green wahoze ari umunyezamu wa West Ham n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yabwiye BBC Sport ko Frank azasanga ikipe itandukanye cyane na Brentford yari asanzwe atoza.


Yavuze ko Brentford yagiraga igenamigambi rihamye mu kugura abakinnyi no gusimbuza abagiye, mu gihe Crystal Palace yo yagurishije abakinnyi bakomeye ariko ntibabasimbuze abandi bafite ubushobozi bungana na bo.


Mu bakinnyi bagiye harimo myugariro Maxence Lacroix waguzwe na Chelsea miliyoni 52 z’amapawundi na Daniel Muñoz waguzwe na Nottingham Forest miliyoni 22 z’amapawundi.

Azasabwa kongera kubaka icyizere mu ikipe


Paul Robinson wahoze akinira Tottenham n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yavuze ko Crystal Palace yasubiye inyuma nyuma yo gutakaza abakinnyi n’abatoza bari barayifashije kugera ku ntsinzi zikomeye.


Ku rundi ruhande, Tom Allnutt, umunyamakuru wa The Times, yavuze ko Thomas Frank ashobora kuba umutoza ukwiye wo kugarura ituze mu bwugarizi bwa Crystal Palace no kunoza uburyo ikoresha imipira iteretse.


Frank azanasabwa gufasha umukinnyi wo hagati mu kibuga Adam Wharton kongera kugera ku rwego rwiza, nyuma y’igihe atarahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza kuva muri Werurwe.

Isoko ryo muri Mutarama rishobora kumufasha


Nubwo Crystal Palace ifite ibibazo byinshi, Frank afite amahirwe yo guhindura ibintu kuko shampiyona itaragera kure. Isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizafungura muri Mutarama rishobora kumuha amahirwe yo kongera imbaraga mu ikipe.


Imibare igaragaza ko Crystal Palace iri ku mwanya wa nyuma, ifite amanota arindwi n’umwenda w’ibitego 14. Ni yo kandi imaze gutsindwa ibitego byinshi muri shampiyona.


Icyakora, kuba isigaje amanota abiri gusa ngo ive mu makipe ashobora kumanuka, biha Frank icyizere ko ashobora guhindura ibintu mu gihe yaba abonye umusaruro mu mikino iri imbere.


Uyu mutoza yari amaze imyaka irenga irindwi akora akazi ko gutoza adafashe ikiruhuko kirekire, kuva yatangira kuyobora Brentford mu Ukwakira 2018 kugeza yirukanwe na Tottenham.


Nyuma yo kumara amezi adatoza, yavuze ko yakoresheje icyo gihe mu kwiga, gukurikirana imikorere y’abandi bayobozi no kunguka ubumenyi bushya.


Ubu agiye kongera kwisanga mu kazi katoroshye ko gutoza, aho azasabwa gufasha Crystal Palace kwikura mu makipe ashobora kumanuka, kugarura icyizere cy’abafana no kongera guhatana muri Premier League.