Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Will Smith, ari mu bibazo by’amategeko nyuma yo kuregerwa n’uwahoze ari inshuti ye ya hafi ndetse akanamubera umufasha mu kazi, Bilaal Salaam, umushinja kumukorakora ku myanya ndangagitsina atabimwemereye.
Nk’uko bivugwa mu kirego cyatanzwe, ibi byabaye mu mwaka wa 2019, mu birori byabereye i Hollywood nyuma y’imurikwa rya filime Aladdin, Smith yari amazemo gukina.
Salaam avuga ko mbere y’icyo gikorwa yari ari gufata amashusho ari kumwe na Smith, maze uyu mukinnyi akavuga amagambo ajyanye n’imiterere y’umubiri we, arimo gushimagiza amabere ye. Ngo Smith yanakoze amajwi yamuteraga ipfunwe, bituma ahitamo kuva aho bari bari akajya kwihagararira mu mfuruka y’aho ibirori byaberaga.
Akomeza avuga ko nyuma yaho Smith yamusanze aho yari ahagaze, akamukorakora ku myanya ndangagitsina atanyujije intoki mu myenda ye. Avuga ko ibyo byamaze amasegonda agera ku icumi, mbere y’uko amusunika agaragaza ko atabyishimiye.
Salaam avuga ko nyuma y’icyo gikorwa Smith yamusabye imbabazi. Icyakora, avuga ko nyuma yaje kongera kumwegera ari kumwe n’umugore we, Jada Pinkett Smith.
Ibi birego byongeye gushyira izina rya Will Smith mu makuru y’imyidagaduro, mu gihe ikibazo gikomeje gukurikiranwa mu rwego rw’amategeko.











