Umunyarwenya, Eric Omondi, yahishuye inkuru ibabaje y'urupfu rw'umuvandimwe we Joseph Onyango Omondi, wapfuye nyuma y'imyaka 17 ahanganye n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.


Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru, Eric yavuze ko umuryango we wagerageje inshuro nyinshi gushakira murumuna we ubufasha, unamujyana mu bigo byita ku bantu bafite ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ariko bikanga kumufasha kubireka burundu.


Yasobanuye ko hari igihe Joseph yatorokaga aho umuryango wamujyanye kwitabwaho, akamara igihe kinini ataboneka.


Nyuma yaje kuboneka mu gace ka Kirinyaga Road mu mujyi wa Nairobi, abifashijwemo n'umunyarwenya mugenzi we Chipukeezy wari wabimenyeshejwe.


Eric yavuze ko umuryango wari wateguye kumujyana kwa muganga kugira ngo yongere kwitabwaho, mbere yo kumusubiza mu kigo ngororamuco, ariko bakaza guhamagarwa na hoteli bari baramushyizemo bababwira ko yapfuye.


Yagize ati umuryango we wari umaze imyaka 17 ugerageza kumufasha, umujyana mu bigo bitandukanye byita ku bantu bafite ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge, ariko ntibibashe gutanga umusaruro wari witezwe.


Uyu munyarwenya yavuze ko murumuna we yakoreshaga ibiyobyabwenge birimo kokayine n'ibindi, ashimangira ko ibyabaye mu muryango we byatumye arushaho kumva akamaro ko kurwanya iki kibazo, cyane cyane mu rubyiruko.


Eric Omondi agiye no gukora igitaramo kigamije kurwanya ibiyobyabwenge


Ibi Eric Omondi yabitangaje mu gihe ari gutegura igitaramo yise Georgina Is Back, kigamije kwishimira ko umunyamideli akaba n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Georgina Njenga, yasubiye mu buzima busanzwe nyuma yo kumara iminsi 40 mu kigo cyita ku bafite ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge.


Iki gitaramo giteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, kuri Carnivore Grounds i Nairobi muri Kenya, kikazaba ku buntu.


Mu bahanzi bazakitabira harimo Khaligraph Jones, Willy Paul, Arrow Bwoy, Guardian Angel, Iyanii, Okello Max na Charisma.


Eric yavuze ko iki gitaramo kitazaba icyo kwidagadura gusa, ahubwo kizaba n'umwanya wo kuganira ku ngaruka z'ibiyobyabwenge no gushishikariza abantu bafite iki kibazo gushaka ubufasha.


Iki gikorwa kizafatanywamo na Chiromo Hospital Group ndetse n'Urwego rwa Kenya rushinzwe ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry'inzoga n'ibiyobyabwenge, NACADA.


Yasabye imiryango ifite abantu bahanganye n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge kutabihisha, ahubwo ikabashakira ubufasha kugira ngo babashe kongera kubaho neza.