Umuziki wa Bongo Flava muri Tanzania ukomeje kugaragaramo guhangana gukomeye hagati y'abahanzi, aho kutumvikana ku mikoranire, gutumirwa mu birori ndetse n'ibirego bijyanye n'uburenganzira (copyright) ku bihangano bishobora kuvamo impaka z’ikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Muri izi mpaka, amazina ya Marioo, Mbosso na Mavokali yakomeje kugarukwaho. Ariko, ibi byongeye gufata indi ntera mu Gushyingo 2026, ubwo Marioo yagiraga icyo avuga ku makimbirane ye na Mbosso ndetse agasubiza ibirego byavugaga ko yibye indirimbo ya Mavokali.
Uko ikibazo cya Marioo na Mbosso cyatangiye
Ibibazo hagati ya Marioo na Mbosso byatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2023, ubwo Marioo yamurikaga album ye yise The Kid You Know.
Muri ibyo birori byo kumurika album byabereye i Dar es Salaam muri Mutarama 2023, abahanzi batandukanye n'abandi bantu bakomeye mu myidagaduro ya Tanzania bitabiriye umuhango wo kumurika iyo album.
Icyakora, kuba Mbosso atagaragaye muri ibyo birori byakuruye ibibazo mu bafana, batangira kwibaza niba hari icyo aba bahanzi batumvikanagaho.
Nyuma y'amezi make, Mbosso yagize icyo avuga kuri iki kibazo mu kiganiro yagiranye na Wasafi Media.
Yasobanuye ko atitabiriye ibyo birori kuko atari yatumiwe. Yongeyeho ko igihe yari arimo kumurika EP ye, yari yarahaye Marioo ubutumire ndetse bakaba baranavuganye kuri telefone.
Mbosso yavuze ko iyo Marioo aza kumutumira cyangwa akamumenyesha ibijyanye n'ibirori bye, na we yari kubyitabira.
Ibi byatumye abafana batangira kubona ko hagati y'aba bahanzi hari ikibazo cy'imibanire, nubwo impamvu yagaragajwe icyo gihe yari ijyanye n'ubutumire mu birori.
Guhangana kwabo kwagiye kurenga ikibazo cy'ubutumire.
Nyuma y'ibyo, Marioo na Mbosso bakomeje kugereranywa n'abafana ndetse n'ibitangazamakuru bikurikirana umuziki wa Tanzania.
Mu mwaka wa 2025, ikinyamakuru Mwanaspoti cyasohoye inkuru yasesenguraga itandukaniro ry'aba bahanzi mu muziki, amateka yabo, ibyagezweho ndetse n'uburyo buri wese yubatse izina rye.
Iyi nkuru yagaragaje ko guhangana kwabo kwagiye kugarukwaho mu buryo butaziguye n'ubuziguye, aho abafana bagiye bagereranya ibikorwa byabo, indirimbo n'ubwamamare.
Icyakora, ni ngombwa kumenya ko guhangana mu muziki bidahita bisobanura ko abahanzi bafitanye amakimbirane akomeye mu buzima busanzwe.
Mavokali na Marioo: Ibirego byo kwiba indirimbo byongeye kuvugwa
Ikindi kibazo cyakuruye ibiganiro ni ibirego byerekeye indirimbo ya Mavokali, aho Marioo yashinjwaga kuyiba cyangwa gukoresha igihangano cy'undi muhanzi.
Iki kibazo cyongeye kugarukwaho cyane nyuma y'uko Wasafi Media ishyize hanze ikiganiro cyo ku wa 19 Ugushyingo 2026, cyari gifite umutwe ugira uti:
Marioo Afunguka Sababu za Bifu Lake na Mbosso, Ajibu Shutuma za Kuiba Nyimbo ya Mavokali.
Reba ikiganiro Marioo yagiranye na Wasafi Media
Icyo kiganiro cyagaragaje ko Marioo yahawe umwanya wo gusobanura uruhande rwe ku birego bya Mavokali no ku kibazo kimuhuza na Mbosso.
Muri iki kiganiro Mario yavuze ko Mavokali yamwoherereje indirimbo kuri WhatsApp, ariko iyo ndirimbo ntiyabashije kuyumva kubera ko atarafite umwanya.
Uretse ibyo kandi Marion yanenze imyandikire n’imiririmbire ya Mavokali, avugo ko atamurusha kwandika bityo rero akaba atamwiba indirimbo.
Marioo yongeye kugira icyo avuga kuri Mbosso mu Gushyingo 2026
Ku wa 19 Ugushyingo 2026, Marioo yongeye kuvuga ku mubano we na Mbosso mu kiganiro cyanyujijwe kuri Wasafi Media.
Ibi byakurikiwe n'ibindi bisobanuro byatanzwe mu kiganiro Friday Night Live cya East Africa TV ku wa 20 Ugushyingo 2026.
Nk'uko East Africa TV yabitangaje, Marioo yasobanuye ko umubano uri hagati ye na Mbosso ushingiye ku guhana amahirwe n'inyungu mu bikorwa by'umuziki.
Ibi byatanze ishusho itandukanye n'uko bamwe mu bafana bari bamaze igihe babona umubano wabo. Byerekanye ko nubwo hari amateka yo kutumvikana, bidakwiye gufatwa nk'aho aba bahanzi bahora mu ntambara idashobora kurangira.
Mbosso akomeje kwigaragaza muri Bongo Flava
Nubwo ikibazo cye na Marioo cyagiye kivugwa, Mbosso yakomeje gukora ibikorwa bye by'umuziki no gukurura abafana.
Ku wa 6 Ugushyingo 2026, ikinyamakuru The Citizen cyatangaje ko Mbosso yari imbere y'abandi bahanzi barimo Diamond Platnumz, Harmonize, Marioo na Zuchu mu gushakishwa kuri Google muri Tanzania, hashingiwe ku mibare ya Google Trends y'igihe cy'iminsi 90.
Indirimbo ze zirimo Buku Jero, Kamata na Ozalima zari mu byatumye abantu bakomeza kumushakisha kuri internet.
Ibi bigaragaza ko nubwo hari ibiganiro byerekeye umubano we n'abandi bahanzi, ibikorwa bye bya muzika bikomeje kugira umwanya mu myidagaduro ya Tanzania.
Tubibutsa ko uyu Marioo, aherutse gukorana indirimbo na Bruce Melodie ikaba indirimbo yakunzwe n’abatari bake ku rubuga rwa Youtube aho imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni (1,000,000) mu gihe kingana n’amezi atanu (5) igiye hanze.










