Minisiteri y’Uburezi, iyobowe na Minisitiri Nsengimana Joseph, yatangaje ko abakandida 1.630 bahamijwe gukopera mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, nyuma y’iperereza ryakozwe ku bakekwagaho uburiganya.
Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yasohoye ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, yavuze ko iperereza ryatangiriye ku bakandida 1.097 bakekwagaho gukopera. Muri bo, 30 basanzwe nta buriganya bakoze, bityo amanota yabo aratangazwa.
Abandi 1.067 bo muri iryo tsinda bahamijwe gukopera, mu gihe iperereza ryakomeje rikagaragaza abandi 563 na bo bagize uruhare muri ubwo buriganya. Ibi byatumye umubare w’abakandida bose bahamijwe gukopera ugera kuri 1.630.
Minisiteri yatangaje ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kizamenyesha buri wese muri abo bakandida 563 icyemezo cyo gutesha agaciro amanota ye n’impamyabumenyi ye. “NESA izamenyesha buri mukandida muri abo 563 ku giti cye icyemezo cyo gutesha agaciro amanota ye n’impamyabumenyi ye.
Biteganyijwe ko bose bazaba babimenyeshejwe bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, mbere y’uko umunsi urangira.”
Minisiteri y’Uburezi yanavuze ko iki kibazo cyamaze gukorerwa iperereza ku buryo nta bindi byemezo bizafatwa ku byasuzumwe. “Minisiteri y’Uburezi iramenyesha ko iperereza ry’iki kibazo cyo gukopera rirangiye burundu, kandi ko nta bindi byemezo bizafatwa ku bibazo byasuzumwe.”
Abakandida bahamijwe gukopera bemerewe guhitamo gusubiramo umwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye ku mashuri bigagaho cyangwa bakimukira ku yandi, bakurikije amabwiriza agenga iyakirwa ry’abanyeshuri. Bashobora kandi kwiyandikisha nk’abakandida bigenga kugira ngo bongere gukora ibizamini bya Leta.
Iki kibazo cyari cyatangajwe ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nzeri 2026, ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri 108.405 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026. Icyo gihe Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yari yavuze ko abazahamwa no gukopera batazahabwa amahirwe yo guhita basubiramo ibizamini, nk’uko byari byaragenze ku banyeshuri bakopejwe mu bizamini bisoza amashuri abanza.
Mu bizamini bisoza amashuri abanza muri uwo mwaka, iperereza ryari ryagaragaje ko abanyeshuri 7.188 bakopejwe n’abantu bakuru. Mu bakekwagaho kubakopeza harimo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bari batawe muri yombi, bagakurikiranwa n’ubutabera.
Abo banyeshuri bo mu mashuri abanza bemerewe kongera gukora ibizamini bya Leta, babisubiramo kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026, amanota yabo atangazwa ku wa 11 Nzeri uwo mwaka.
Minisitiri Nsengimana Joseph yasobanuye ko icyemezo cyo guha abo mu mashuri abanza amahirwe yo gusubiramo ibizamini cyashingiye ku myaka yabo no ku kuba bari bakopejwe n’abantu bakuru. Ku barangije amashuri yisumbuye, yavuze ko baba bageze mu gihe cyo kwinjira muri kaminuza cyangwa ku isoko ry’umurimo, bityo ko uwakopeye agomba kubazwa ibyo yakoze hakurikijwe amabwiriza agenga ibizamini bya Leta.











