Abanyeshuri 563 bo mu Rwanda bambuwe amanota n’impamyabumenyi nyuma yo kugaragara ko bakopeye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025-2026, bahawe andi mahirwe yo gukomeza amasomo yabo, basubira mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi mu itangazo yasohoye ku wa 19 Ugushyingo 2026, nyuma y’iperereza ryakozwe ku banyeshuri bakekwagaho gukopera muri ibyo bizamini.
Iryo perereza ryakorewe abakandida 1,097 bakekwagaho uburiganya. Muri bo, 30 basanzwe nta buriganya bakoze, bituma amanota yabo atangazwa. Ku rundi ruhande, abandi 563 basanzwe bakopeye, bituma umubare w’abakandida bose byemejwe ko bakopeye ugera ku 1,630.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’abo bakandida 563 yateshejwe agaciro, bityo n’impamyabumenyi zabo bikaba uko.
Icyakora, abo banyeshuri bahawe amahirwe yo gukomeza amasomo yabo. Bemerewe gusubira mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, ku mashuri basanzwe bigaho cyangwa bakimukira ku yandi mashuri, hubahirijwe amabwiriza agenga iyakirwa ry’abanyeshuri.
Abifuza kandi gukora ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga bazemererwa kubyiyandikishamo, bakurikije amabwiriza abigenga.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kizamenyesha buri mukandida bireba icyemezo cyamufatiwe bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, mbere y’uko uwo munsi urangira.
Minisiteri kandi yamenyesheje ko iperereza ku kibazo cyo gukopera ryamaze kurangira burundu, kandi ko nta bindi byemezo bizafatwa ku bibazo byamaze gusuzumwa.
Iki cyemezo kigamije kurinda ubusugire bw’ibizamini bya Leta no kwimakaza ubutabera n’uburinganire mu banyeshuri bose.
Minisiteri y’Uburezi yashimangiye ko izakomeza gukaza ingamba zo kurinda ubwangamugayo n’ubuziranenge mu mitegurire no mu mikorere y’ibizamini bya Leta, inashishikariza abanyeshuri kubahiriza amabwiriza abigenga.











