Ibihugu bitanu byo ku mugabane w’u Burayi, birimo Ubudage na Danemark, biteganya kugirana amasezerano n’u Rwanda agamije kohereza muri iki gihugu abimukira birukanywe cyangwa bangiwe ubuhungiro muri ibyo bihugu.
Biteganyijwe ko ayo masezerano azasinyirwa mu Mujyi wa Vienne muri Autriche, ariko uyu mugambi umaze igihe unengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Ibindi bihugu bishyigikiye uwo mugambi ni ubugereki, Autriche n’u Buholandi. Ibyo bihugu byose bishyigikiye ingamba zikomeye mu kugenzura abinjira n’abasohoka.
Mu mezi ashize, ibyo bihugu bitanu byari bimaze igihe biganira ku buryo byajya byohereza mu bihugu bya Afurika abantu basabye ubuhungiro ariko bagasubizwa inyuma.
Mu biganiro byabaye, ibyo bihugu byirinze gutangaza amazina y’ibihugu bizajya byoherezwamo abo bimukira, kubera impungenge z’uko kubitangaza hakiri kare bishobora kugira ingaruka ku biganiro byari bigikomeje.
Icyakora, nk’uko byatangajwe n’abadipolomate batandukanye ndetse n’abantu bari hafi y’ibi biganiro ariko bagasaba ko amazina yabo adatangazwa, abo bimukira bazoherezwa mu Rwanda.
Biteganyijwe ko intumwa z’u Rwanda zizagera mu Mujyi wa Vienne kuri uyu wa Mbere kugira ngo zigire uruhare mu biganiro byerekeye uwo mugambi w’ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’abimukira.
Biteganyijwe ko gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bangiwe ubuhungiro izatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2027.
Uyu mugambi ariko ntushyigikiwe na bose, kuko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje kuwunenga. Umuryango Human Rights Watch wavuze ko Kigali idafite amateka ashimishije mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Si ubwa mbere u Rwanda rwaba rugiranye amasezerano nk’aya n’igihugu cyo mu Burayi. Mu mwaka wa 2022, u Rwanda n’u Bwongereza byumvikanye kuri gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira n’abasaba ubuhungiro bari bageze mu Bwongereza.
Icyakora, uwo mugambi ntiwigeze ushyirwa mu bikorwa kubera imbogamizi zishingiye ku mategeko.
U Rwanda kandi rwemeye kwakira abantu birukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.
Mu gihe uyu mugambi w’ibihugu bitanu by’u Burayi wagenze neza, birateganya no gushaka ubundi bufatanye n’ibihugu birimo Uganda na Uzbekistan kugira ngo na byo bijye byakira abimukira birukanywe muri ibyo bihugu by’u Burayi.











