Abaturage bahungiye mu gace ka Lukala, muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakomeje guhura n’ibibazo by’ibura ry’amazi meza, isuku n’ubuvuzi, mu gihe icyorezo cy’impiswi kimaze guhitana abantu nibura 28.
Iki cyorezo kimaze hafi ukwezi cyibasiye abaturage bahungiye muri aka gace, gaherereye mu bilometero 18 uvuye mu Mujyi wa Pinga. Abenshi muri bo bahunze imirwano yabereye mu midugudu ya Hembe, Kirungu na Birihi, muri Teritwari ya Masisi.
Imibereho y’aba baturage irushaho kuba mibi kubera kutabona amazi meza yo kunywa, kubura ubwiherero n'ibikoresho by'ibanze by'isuku. Ibi biri mu bituma indwara ikomeza gukwirakwira mu nkambi bacumbitsemo.
Umwe mu bayobozi bo muri Lukala yagaragaje ko ubuzima bw’abakuwe mu byabo buri mu kaga, asaba imiryango itanga ubutabazi kwihutira kubafasha.
Yagize ati: “Abavandimwe bacu bakuwe mu byabo babayeho mu buzima bugoye cyane. Banywa amazi adafite isuku kandi nta bwiherero bukwiye bafite. Indwara ikomeje guhitana abantu, kugeza ubu tukaba tumaze kubarura nibura 28 bapfuye mu gace k’ubuzima ka Lukala.”
Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubuvuzi mu gace ka Pinga, Dr Théophile Muka, yemeje ko iki cyorezo gihari, avuga ko ubuyobozi bukomeje gushaka ubufasha bw’imiryango itabara imbabare, irimo Médecins Sans Frontières (MSF) yo mu Bubiligi na Croix-Rouge Africaine.
Abayobozi bo muri Teritwari ya Walikale basabye ko ibikorwa by’ubutabazi byihutishwa, abarwayi bakagezwaho imiti n'ubuvuzi, ndetse abaturage bakabona amazi meza n'ubwiherero bukwiye.
Bagaragaza ko izi ngamba zikenewe kugira ngo hirindwe ko indwara ikomeza gukwirakwira no guhitana abandi, cyane cyane abana n'abandi baturage bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n'indwara ziterwa n'amazi yanduye n'isuku nke.











