Urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Nigeria rwatangaje ko rwafashe abantu umunani bakekwaho kuba mu itsinda mpuzamahanga ryacuruzaga cocaine, ikava mu Mujyi wa Lagos ikanyuzwa muri Kano, Niger na Libya mbere yo koherezwa ku isoko ry’i Burayi.


Urwego rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Nigeria, NDLEA, rwatangaje ko aba bantu bafashwe mu bikorwa by’ubugenzuzi byashingiye ku makuru y’ubutasi, byabereye mu Mujyi wa Lagos no mu wa Kano ku wa 30 no ku wa 31 Ukwakira 2026.


Iperereza ryagaragaje ko iryo tsinda ryakoreshaga inzira inyura mu bice bitandukanye by’Afurika y’Iburengerazuba no mu Butayu bwa Sahara, kugira ngo cocaine ive muri Nigeria igere ku isoko ry’i Burayi.


Iki gikorwa cyatangiriye i Lagos, umwe mu mijyi ikomeye ikoreshwa mu kunyuzwamo cocaine muri Afurika y’Iburengerazuba. Abacuruzi b'ibiyobyabwenge bakunze gukoresha inzira zinyuranye kugira ngo babivane muri Amerika y'Epfo babigeze ku masoko yo mu Burayi, aho bibinjiriza amafaranga menshi.


Umuntu wa mbere wafashwe ni Okwudiba Ifeanyichukwu Damian, ufite imyaka 57, wafatiwe muri hoteli i Lagos. NDLEA yatangaje ko nyuma yo kumufata, yasohoye mu musarani udupfunyika 74 twa cocaine yari yarize, twapimaga ibiro 1,65.


Ku munsi wakurikiyeho, abandi bantu bane bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bucuruzi bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Lagos, mu gice cyakira indege z’imbere mu gihugu, ubwo biteguraga gufata indege ibajyana mu Mujyi wa Kano.


Aba bantu batanu bafatiwe i Lagos bose hamwe basohoye mu musarani udupfunyika 399 twa cocaine, twapimaga ibiro 8,655.


Amakuru yakusanyijwe muri icyo gikorwa yabaye intandaro yo gukomeza iperereza kugeza no ku kibuga cy’indege cya Kano, aho hafatiwe abandi bantu batatu bakekwaho kuba bari muri iryo tsinda.


Ibizamini byakorewe imbere mu mibiri yabo byagaragaje ko na bo bari bamize udupfunyika twa cocaine mu rwego rwo kuyitwara batabanje kuyitahurwa.


NDLEA yatangaje ko mu gihe aba bantu umunani bari bamaze bafunzwe, bose hamwe basohoye udupfunyika 634 twa cocaine, twapimaga ibiro 13,795.


Mu ibazwa ryabo, abakekwa babwiye abashinzwe iperereza ko bari bafite gahunda yo kuva i Kano bakomeza urugendo ku butaka, banyuze muri Repubulika ya Niger na Libya, mbere yo kugeza ibyo biyobyabwenge ku isoko ry’i Burayi.


Gufatwa kw’aba bantu umunani ni kimwe mu bikorwa NDLEA ikomeje gukora mu rwego rwo guhangana n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge no gusenya imiyoboro ibikwirakwiza mu gihugu no hanze yacyo.