Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda (RBA), Aimée Beauté Mushashi, yatsinze amatora y’abagore bazahagararira abandi mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, aho yagize amajwi 204, arusha bagenzi be bari bahanganye.
Mushashi yegukanye umwanya wa mbere mu bagore batanu bagombaga gutorwa kugira ngo bajye mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, mu myanya yagenewe abagore ingana na 30% by’abagize iyi nama.
Mu byavuye muri aya matora, Mushashi yakurikiwe na Kabatesi Esther, mu gihe Tunga Catherine yabaye uwa gatatu.
Kabasinga Jesca yaje ku mwanya wa kane, naho Uwimana Josephine aza ku mwanya wa gatanu, aba ari bo batsinze mu bakandida bari bahataniye iyi myanya.
Amatora yabaye kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2026, aho mu turere 27 tw’u Rwanda hatowe abajyanama b’abagore batanu kuri buri karere, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ihame ryo kugira abagore nibura 30% mu Nama Njyanama z’Uturere.
Nk'uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yabisobanuye, aya matora ntiyitabirwa n’abaturage bose mu buryo buziguye, ahubwo atorwa n’inteko itora igizwe n’abahagarariye inzego z’imitegekere y’Igihugu ku rwego rw’imirenge n’Inama y’Igihugu y’Abagore.
Mushashi yiteguye gushyira imbere ubuhinzi n’ubuvugizi bw’abaturage
Nyuma yo gutorerwa kujya muri iyi Nama Njyanama, Aimée Beauté Mushashi yavuze ko azibanda ku guteza imbere ubuhinzi bugezweho, cyane cyane ubushingiye ku kuhira, kugira ngo abaturage ba Kayonza babashe kubona umusaruro udashingiye gusa ku mvura.
Yagaragaje ko Kayonza ari akarere gakunze guhura n’ikibazo cy’imvura nke, bigira ingaruka ku musaruro w’abahinzi, bityo ashimangira ko hakenewe gushyigikira uburyo bw’ubuhinzi bugezweho.
Yavuze kandi ko azakoresha ubunararibonye yakuye mu mwuga w’itangazamakuru mu kumva ibibazo by’abaturage, kubakorera ubuvugizi no gufatanya n’abandi gushakira ibisubizo ibibazo bahura na byo.
Mushashi yakoze itangazamakuru kuri TV1 mbere yo gukomereza kuri RBA, aho akorera mu ishami ry’amakuru rya Televiziyo y’Igihugu.
Aya matora ni igice cy’amatora y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage yo mu 2026.
Biteganyijwe ko ku wa 21 Ugushyingo hazatorwa abandi bajyanama umunani ku myanya rusange mu Nama Njyanama z’Uturere.














