Umugabo witwa Nsengiyumva Olivier w’imyaka 42, wo mu Murenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza, yafashwe akurikiranyweho kwiba insinga z’amashanyarazi zifite uburebure bwa metero 35, yari yakuye ku ipoto y’amashanyarazi.
Uyu mugabo yafashwe mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ugushyingo 2026, mu Mudugudu wa Rukomo, Akagari ka Katarara, mu Murenge wa Ntyazo, nyuma yo gukekwaho kwiba izo nsinga zari zifite aho zihuriye n’itangwa ry’amashanyarazi mu rugo rwa Uwimana Ferdinand w’imyaka 56.
Nsengiyumva yafashwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, abaturage n’inzego z’ibanze, nyuma yo gukekwaho gukura izo nsinga ku ipoto y’amashanyarazi yari azishyizeho.
Ibikorwa byo kwangiza no kwiba ibikorwaremezo by’amashanyarazi bikomeje kugarukwaho nk’imwe mu mbogamizi zishobora kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage no ku iterambere ry’igihugu. Iyo insinga z’amashanyarazi zibiwe cyangwa zangijwe, bishobora gutuma ingo n’ibikorwa bitandukanye bimara igihe bidafite umuriro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage kugira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo rusange no gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho kubyiba cyangwa kubyangiza.
Yavuze ko kwangiza ibikorwaremezo birimo insinga z’amashanyarazi ari ibikorwa bibangamira ubukungu bw’igihugu, bidindiza iterambere, bikabangamira imirimo myiza y’abaturage ndetse n’umutekano muri rusange.
Yashimangiye ko abaturage bakwiye kumva ko ibikorwaremezo bishobora kwangizwa ari ibyifashishwa na benshi, bityo ko kubirinda atari inshingano z’inzego z’umutekano gusa, ahubwo ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kubibungabunga.
CIP Kamanzi kandi yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose babonye cyangwa bamenye ahakorerwa ibikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo, kuko ibyo bikorwa bihanwa n’amategeko.
Yagaragaje ko abishora mu kwangiza ibikorwaremezo batagomba kumva ko ingaruka z’ibikorwa byabo zigera ku muntu umwe gusa, kuko zishobora no kugera ku baturage benshi ndetse zikabangamira iterambere ry’igihugu.
Yongeyeho ko abantu bose bifuza kubona inyungu mu bikorwa remezo byubatswe bagomba no kugira uruhare mu kubirinda, bakirinda kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko, kuko Polisi n’izindi nzego zizakomeza gukurikirana no gufatira ibyemezo ababigiramo uruhare.
Nsengiyumva Olivier yashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Ntyazo kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
UMUSEKE.RW











