Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere iyoherezwa mu Mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), ku bufatanye n’ihuriro ry’abakora ubucuruzi bw’ibihingwa by’imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga mu Rwanda (HEAR), byateguye inama y’iminsi itatu i Kigali igamije gusuzuma no kwemeza raporo igaragaza uko ubuhinzi bwa avoka buhagaze mu Rwanda.
Iyi nama ihuje abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe ingamba zakwifashishwa mu guteza imbere uruhererekane rw’ibikorwa by’ubuhinzi bwa avoka, kuva ku kuyihinga, kuyisarura, kuyitunganya kugeza ku kuyigeza ku masoko yo mu gihugu no mu mahanga.
Mu gufungura iyi nama, Umuyobozi Mukuru wungirije wa NAEB ushinzwe ibikorwa, Sandrine Urujeni, yashimangiye ko iki kigo cyiyemeje gukomeza gukorana n’izindi nzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abikorera kugira ngo ubuhinzi bwa avoka burusheho gutera imbere mu Rwanda.
Yagaragaje ko guteza imbere uru rwego bidakwiye kugarukira gusa ku kongera ibiti bya avoka cyangwa ubuso buhingwaho, ahubwo ko hakenewe no kwita ku bwiza bw’umusaruro, kongera agaciro kawo no kuwushakira amasoko ahamye.
Yagize ati: “Intego yacu si ukongera gusa umubare w’ibiti bya avoka cyangwa ubuso buhingwaho, ahubwo ni uguteza imbere uruhererekane rw’ibikorwa by’ubuhinzi rufite umusaruro mwinshi, rushobora guhangana ku isoko, rwita ku bwiza kandi rushingiye ku byo amasoko akeneye, ku buryo rushobora guhora rutanga umusaruro ushobora guhangana n’uw’ibindi bihugu ku masoko yo mu gihugu no mu mahanga.”
Raporo igamije kugaragaza uko ubuhinzi bwa avoka buhagaze
Imwe mu ngingo z’ingenzi zizibandwaho muri iyi nama ni ugusuzuma raporo y’ibarura ry’ubuhinzi bwa avoka mu Rwanda, hagamijwe kubona amakuru agaragaza uko uru rwego ruhagaze muri iki gihe.
Iyi raporo itegerejweho kugaragaza aho ubuhinzi bwa avoka bugeze, ibibazo n’imbogamizi bikigaragara ndetse n’ahakenewe gushyirwa imbaraga kugira ngo uru rwego rutere imbere.
Ibyavuye muri iri barura bizafasha abafatanyabikorwa gusobanukirwa neza amahirwe ahari n’ibikwiye kunozwa mu rwego rwo kongera umusaruro mwiza, kuwongerera agaciro no kwagura amasoko.
Avoka mu kongera ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga
Guteza imbere ubuhinzi bwa avoka ni imwe mu nzira u Rwanda rushobora kwifashisha mu kongera ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga no kwagura ubucuruzi bwabyo.
Kugira ngo aya mahirwe abyazwe umusaruro, birasaba ko ibikorwa byose bigize uruhererekane rw’ubuhinzi bwa avoka bihuzwa neza, kuva ku bahinzi kugeza ku batunganya umusaruro n’abawugeza ku baguzi.
Iyi nama y’iminsi itatu iteganyijwe kuba urubuga rwo guhuza abafatanyabikorwa ku ngamba zihuriweho, hagamijwe kubaka urwego rw’ubuhinzi bwa avoka rufite umusaruro mwiza, wongerewe agaciro kandi ushobora guhangana ku masoko yo mu Rwanda no mu mahanga.







