Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamije ikigo cy’Abashinwa gikora ibikoresho by’itumanaho, Huawei, ibyaha birimo uburiganya mu mabanki, kurenga ku bihano byafatiwe Iran no kugambanira kwiba amabanga y’ubucuruzi y’ibigo by’Abanyamerika.
Ku wa Kabiri, inteko y’abacamanza mu rukiko rw’i Brooklyn, mu mujyi wa New York, yasanze Huawei ihamwa n’ibyaha 10 kuri 12 yari ikurikiranyweho mu rubanza rumaze imyaka isaga umunani.
Ibyaha Huawei yahamijwe birimo uburiganya mu bikorwa by’amabanki, gukoresha uburyo bw’itumanaho mu buriganya, kurenga ku bihano Amerika yafatiye Iran no kugambanira kwiba amabanga y’ubucuruzi.
Gusa urukiko rwayigize umwere ku byaha bibiri birimo kugambanira, kubangamira ubutabera no gukora ibikorwa by’ubugizi butaboneye.
Uru rubanza rwatangiye mu 2018, rukaba rwaramaze amezi arenga abiri ruburanishwa. Ubushinjacyaha bwahamagaje abatangabuhamya barenga 60, mu gihe uruhande rwa Huawei rwahamagaje 15.
Ubushinjacyaha bwashinjaga Huawei kwihisha inyuma y’ibikorwa by’ubucuruzi kugira ngo ibeshye amabanki arimo HSBC, Standard Chartered na BNP Paribas ku mikoranire yayo na Iran, bityo ikomeze gukora ibikorwa by’amafaranga binyuranyije n’ibihano Amerika yari yarafatiye icyo gihugu.
Yanashinjwe kwiba ikoranabuhanga n’amabanga y’ubucuruzi y’ibigo byo muri Amerika, birimo Cisco Systems, Quintel na CNEX, mu gihe cy’imyaka igera kuri 20.
Mu kwiregura, Huawei yavuze ko amabanki yari asanzwe azi ibikorwa byayo muri Iran kandi ko ibyaha by’ubujura bw’amabanga y’ubucuruzi byari bishingiye ku bintu bitandukanye byatoranyijwe n’ubushinjacyaha kugira ngo bigaragazwe nk’umugambi umwe.
Umwunganizi wa Huawei, Brian Heberlig, yavuze ko iki kigo cyababajwe n’icyemezo cy’urukiko, ariko ko kuba cyaragizwe umwere ku cyaha cyo gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’umutwe wateguwe bigaragaza ko cyubahirizaga amategeko mu buryo bwiza.
Yatangaje kandi ko Huawei iteganya kujuririra iki cyemezo
Urukiko ruzasoma igihano cy'iki kigo ku wa 14 Nzeri 2027, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana amafaranga gishobora gucibwa cyangwa ibindi bihano kizahabwa.
Uru rubanza rwongeye kwibutsa ikibazo cyari cyarateje umwuka mubi hagati ya Amerika, u Bushinwa na Canada mu 2018, ubwo Meng Wanzhou, wari umuyobozi ushinzwe imari muri Huawei akaba n'umukobwa wa nyiri iki kigo, yatabwaga muri yombi muri Canada abisabwe na Amerika.
Meng yashinjwaga kubeshya umukozi wa banki ya HSBC ku bikorwa bya Huawei muri Iran. Nyuma y’imyaka hafi itatu ahanganye n'icyifuzo cyo koherezwa muri Amerika kuburanishwa, yageze ku masezerano n'ubushinjacyaha, asubira mu Bushinwa, maze ibyaha yari akurikiranyweho birarekurwa.
Huawei ifite abakozi basaga ibihumbi 200 kandi ikorera mu bihugu bigera kuri 170 ku isi.







