Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) ziri mu nama ya cyenda ihuza abayobozi b’ingabo zikorera mu turere duhana imbibi, igamije kurebera hamwe uko ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi bwanozwa, hagamijwe gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano ku mipaka yabyo.
Iyi nama izwi nka 9th Proximity Commanders’ Meeting, ihuje Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka na Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka. Irimo kubera mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu bikorwa byabanjirije ibiganiro by’iyi nama, abayobozi b’izi ngabo, baherekejwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Prudence Rubingisa, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Karama mu muganda wo gutera ibiti.
Iki gikorwa cyabaye umwanya wo kwegerana n’abaturage, kubaka umubano mwiza hagati y’abatuye ku mpande zombi z’umupaka no gushishikariza abantu kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu ya RDF, Maj Gen Ruki Karusisi, yavuze ko abaturage batuye ku mipaka y’u Rwanda na Uganda badakwiye gufatwa nk’abaturanyi gusa, ahubwo ko bakwiye gufatwa nk’abafatanyabikorwa bahuje inyungu, amahirwe n’inshingano.

Yashimye abayobozi b’ingabo bakorera mu turere duhana imbibi, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage b’ibihugu byombi, ku ruhare bagira mu kubaka icyizere no guteza imbere imibanire myiza hagati y’abaturanyi.
Yagaragaje ko umubano mwiza hagati y’abaturage bo ku mpande zombi z’umupaka ari ingenzi mu gushimangira ubufatanye, kuko bafite inyungu bahuriyeho ndetse n’inshingano zo kugira uruhare mu iterambere n’umutekano by’aho batuye.
Ku ruhande rwa Uganda, Maj Gen Paul Muhanguzi uyobora Diviziyo ya Kabiri ya UPDF zirwanira ku butaka, na we yagaragaje ko ingabo z’ibihugu byombi zikwiye gukomeza gufashanya no gukorana mu nshingano zo kurinda ibihugu byazo.
Yashimye kandi Abakuru b’Ibihugu byombi ku ruhare bagira mu gushimangira umubano w’u Rwanda na Uganda, agaragaza ko ubufatanye hagati y’ibi bihugu ari ingenzi mu kubungabunga umutekano n’amahoro.
Urugendo rwo kumenya amateka n’iterambere ry’u Rwanda

Uretse ibikorwa byo kwifatanya n’abaturage mu muganda, intumwa z’ingabo z’u Rwanda na Uganda zanagize umwanya wo gusura ahantu ndangamateka i Gikoba, mu Murenge wa Tabagwe, mu Karere ka Nyagatare.
Aha ni hamwe mu hantu hafite amateka ajyanye n’urugamba rwo kubohora u Rwanda. Uru ruzinduko rwahaye izi ntumwa umwanya wo kumenya byimbitse amateka y’urwo rugamba no kurushaho gusobanukirwa n’amateka y’igihugu cy’u Rwanda.
Zanasuye uruganda rwa Inyange Industries rutunganya amata y’ifu, zisobanurirwa imikorere yarwo n’uruhare rugira mu guteza imbere urwego rw’inganda n’ubukungu bw’u Rwanda.
Uru ruzinduko rw’uruganda rwabaye umwanya wo kwereka intumwa za Uganda bimwe mu bikorwa by’inganda bikorerwa mu Rwanda n’uruhare rwabyo mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Gushimangira ubufatanye mu mutekano wo ku mipaka
Inama ya cyenda ihuza abayobozi b’ingabo z’u Rwanda na Uganda ni urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku bibazo bihuriweho, gusuzuma uko ubufatanye busanzwe buhagaze no kureba izindi nzira zishobora kunoza imikoranire.
Iyi nama kandi igamije gukomeza kubaka icyizere hagati y’abayobozi b’ingabo, inzego z’ibanze n’abaturage batuye mu turere duhana imbibi, kugira ngo bose bagire uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
Ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi bufatwa nk’igice cy’ingenzi mu gushimangira umutekano ku mipaka, mu gihe imikoranire myiza hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano na yo ifasha kubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.








