Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi watangaje ko uzakomeza urugamba ugamije gukuraho ubutegetsi bw’ishyaka CNDD-FDD riyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye, ushinja kurenga ku mahame ya demokarasi no guhonyora uburenganzira bwa muntu.


Ibi bikubiye mu nyandiko y’amapaji ane RED-Tabara yashyize ahagaragara ku wa 13 Ugushyingo 2026, igaragaza amahame n’intego by’uyu mutwe, ishyirwaho umukono n’Umuvugizi wawo, Justine Ntwari.


RED-Tabara yashinzwe mu 2011, ivuga ko intego yayo ari ukurwanya icyo yita ubutegetsi bw’igitugu no guharanira impinduka mu miyoborere y’u Burundi.


Uyu mutwe ushinja ishyaka CNDD-FDD kuyobora igihugu mu buryo bunyuranyije n’amasezerano y’amahoro ya Arusha, ndetse ugashinja inzego z’umutekano gukoresha imbaraga mu guhohotera abaturage no kubuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi uburenganzira bwabo.


Mu nyandiko yayo, RED-Tabara ivuga ko ibibazo bya politiki mu Burundi byakajije umurego mu 2015, ubwo ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bwatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu.


Icyo cyemezo cyateje imyigaragambyo n’imvururu byahungabanyije igihugu, bituma umwuka wa politiki urushaho kuba mubi.


Uyu mutwe uvuga ko kuva icyo gihe CNDD-FDD yagize uruhare mu bikorwa birimo ubwicanyi, ifungwa ry’abaturage no gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi.


RED-Tabara ivuga ko intambara imaze imyaka irenga icumi ihanganyemo n’ingabo z’u Burundi yayihaye ubunararibonye mu bya gisirikare, bityo ikaba ifite ubushobozi bwo gukomeza guhangana n’izo ngabo.


Mu ntego zayo za politiki, uyu mutwe ushyira imbere gukuraho ubutegetsi buriho, gushyiraho inzego z’umutekano zikora mu mucyo kandi zikabazwa inshingano zazo, no gusubiza demokarasi mu miyoborere y’igihugu.


Unavuga ko ushaka guhagarika ibikorwa by’imitwe n’inzego ushinja gukorera mu nyungu z’ubutegetsi no guhohotera abatavuga rumwe na Leta. Muri byo uvuga harimo Imbonerakure, abakozi b’iperereza n’imitwe y’abasirikare ushinja kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.


Ku bijyanye n’iterambere ry’igihugu, RED-Tabara ivuga ko ishaka kurwanya ruswa n’ivangura, kugarura ubutabera no guteza imbere ubukungu bushingiye ku gusaranganya umutungo w’igihugu mu buryo buboneye.


Uyu mutwe unashimangira ko uburenganzira bwa muntu bugomba kubahirizwa, kandi Abarundi bose bakagira amahirwe angana, hatitawe ku bwoko cyangwa ibitekerezo bya politiki.


Ku bijyanye n’imyitwarire y’abarwanyi bawo, RED-Tabara ivuga ko bagomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara, by’umwihariko Amasezerano y’i Genève arengera abasivili n’abandi bantu batari mu mirwano.


Iyi nyandiko isozwa n’uyu mutwe ushimangira ko uharanira u Burundi burangwa n’ubwisanzure, demokarasi, ubutabera n’ubwumvikane hagati y’abaturage.


RED-Tabara ikomeje gutangaza uyu mugambi mu gihe u Burundi buyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye watangiye kuyobora igihugu mu 2020, nyuma y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza.