Abagabo batatu bafatiwe mu Karere ka Ruhango bakekwaho guteka, gucuruza no gukwirakwiza kanyanga, inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge, mu gikorwa cy’ubugenzuzi cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi, abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Karambi, mu Murenge wa Kabagali, mu Midugudu ya Bugaramantare na Mbuye kuri uyu wa Gatandatu, Tariki ya 21 Ugushyingo 2026. Cyari kigamije gushakisha no gufata abantu bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye.
Abafashwe ni abagabo batatu, icyakora hari n'undi ukekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa ugishakishwa nyuma yo gutoroka.
Mu bafashwe harimo Nsengimana Emmanuel w’imyaka 29, wafatanwe litiro 22 za kanyanga n’agapfunyika k’urumogi.
Hafashwe kandi Shamukiga Samuson w’imyaka 70, wari ufite litiro 6.5 za kanyanga n’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’igikwangari, zingana na litiro 42.
Undi wafashwe ni Niyonkuru Samuel w’imyaka 23, wafatiwe mu rugo rwa Nsengimana Emmanuel, aho akekwaho kumufasha mu bucuruzi bwa kanyanga.
Polisi kandi iracyashakisha Nteziyaremye François w’imyaka 55, ukekwaho guteka no gukwirakwiza kanyanga mu baturage. Mu rugo rwe hafatiwe litiro 9 za kanyanga n’ibidomoro birimo ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bingana na litiro 280, gusa we akaba yaratorotse mbere y’uko afatwa.
Polisi ivuga ko muri iki gikorwa hafashwe litiro 37.5 za kanyanga na litiro 322 z’inzoga zitujuje ubuziranenge. Muri izo nzoga, izizwi nk’ibikwangari zamenewe mu ruhame, hanafatwa ibikoresho bitandukanye byifashishwaga mu guteka kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yashimye ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’ibanze mu gutanga amakuru afasha mu kurwanya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge.
Yagize ati: “Turashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu gutanga amakuru afasha mu kurwanya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge. Turabasaba gukomeza ubwo bufatanye kuko ari ingenzi mu gukumira no gufata abakora ibikorwa byo kubiteka, kubicuruza no kubikwirakwiza.”
CIP Kamanzi yavuze ko ikoreshwa rya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, kimwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge, rishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’ababikoresha, umutekano ndetse n’imibanire myiza y’abaturage.
Yongeyeho ati: “Tuributsa abaturage ko kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bibangamira ubuzima n’umutekano. Turabasaba kubyirinda no kudaha urwaho ababicuruza, ahubwo bagatanga amakuru ku gihe ku nzego zibishinzwe.”
Abagabo batatu bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagali. Mu gihe ibyafashwe byashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hakorwe dosiye y’iperereza.














