Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, akaba n'umuyobozi wa Imbuto Foundation yashimangiye ko abana badakwiye gufatwa nk'abayobozi b'ejo hazaza gusa, ahubwo ko ari ingenzi no muri iki gihe, bityo ijwi ryabo, uburezi, ubuzima n'umutekano byabo bikaba bikwiye kwitabwaho.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, mu birori byabereye i Kigali byo kwizihiza imyaka 40 Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) rimaze rikora mu Rwanda, ibirori byahuriranye n'Umunsi Mpuzamahanga w'Abana.
Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko imyaka 40 y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na UNICEF idakwiye kureberwa gusa ku mishinga n'ibikorwa byakozwe, ahubwo ko ikwiye gupimirwa ku buzima bw'abana bwahindutse binyuze muri ubwo bufatanye.
Yatanze urugero rw'abana barokotse indwara kubera gukingirwa, abarinzwe ihohoterwa n'abandi bafashijwe kubona uburenganzira bwabo, bakura bakaba ababyeyi, abarimu, abaganga, abayobozi n'abahanzi.
Yagaragaje ko ibyo ari bimwe mu bimenyetso byerekana umusaruro w'ubufatanye .
Yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurengera abana
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko amateka y'u Rwanda na UNICEF yagiye akura kuva mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo, kugeza mu rugendo rwo kongera kubaka imiryango, abaturage n'inzego z'igihugu.
Yagaragaje ko muri iyo myaka hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu kugabanya impfu z'abana, kongera umubare w'abajya mu mashuri abanza, guteza imbere uburezi bw'abakobwa no kurwanya igwingira.
Ibi kandi bishimangirwa n'imibare y'Ubushakashatsi ku Buzima n'Imibereho y'Abaturage (DHS) bwo mu 2025, igaragaza ko impfu z'abana bari munsi y'imyaka itanu zagabanutse ziva kuri 45 ku bana 1,000 bavutse ari bazima mu 2020, zigera kuri 36 mu 2025.
Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko igwingira mu bana bari munsi y'imyaka itanu ryavuye kuri 33% mu 2020 rigera kuri 27% mu 2025.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iyi ntambwe itagezweho ku bw'impanuka, ahubwo yaturutse ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda, UNICEF, imiryango itegamiye kuri Leta, abaturage, ababyeyi ndetse n'abana ubwabo.
Yashimye ubufatanye bwa UNICEF na Imbuto Foundation
Mu byo yagarutseho, Madamu Jeannette Kagame yashimye by'umwihariko ubufatanye bumaze imyaka isaga 20 hagati ya UNICEF na Imbuto Foundation, bugamije guteza imbere uburenganzira n'amahirwe y'abana n'urubyiruko.
Yavuze ko ubwo bufatanye bwagize uruhare mu gufasha abakobwa gukomeza amashuri, abangavu babyaye bagasubira mu ishuri, guteza imbere imikurire myiza y'abana bato no gufasha urubyiruko kubona ubujyanama n'ubumenyi bubafasha kwiteza imbere.
Yasabye ko abana bumvwa kandi uburenganzira bwabo bugakomeza kurengerwa
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kwizihiza imyaka 40 UNICEF imaze mu Rwanda bidakwiye gufatwa nk'isozwa ry'ibikorwa byo kurengera abana, ahubwo ko bikwiye kuba intangiriro y'indi myaka y'ubufatanye n'imbaraga nshya.
Yavuze ko hakwiye gushyirwaho isezerano rishya ry'uko nta mwana uzongera gusigara inyuma bitewe n'aho atuye, ubukene, kuba ari umukobwa cyangwa ubumuga afite.
Yibukije abana ko bafite agaciro muri iki gihe, abasaba kwizera ubushobozi bwabo, kugira inzozi no gukora ibishoboka byose kugira ngo bazigereho.
Yagize ati: “Ijwi ryanyu rifite agaciro ubu. Uburezi bwanyu bufite agaciro ubu. Ubuzima bwanyu bufite agaciro ubu. Umutekano wanyu ufite agaciro ubu. N'inzozi zanyu zifite agaciro ubu.”
Yanasabye abantu bakuru gukomeza kugira uruhare mu kurengera abana, abibutsa ko inshingano zabo zitazarangira kugeza igihe buri mwana azaba ashobora kuvuga ko atekanye, yiga kandi akunzwe.
Yasoje ashimira UNICEF ku bufatanye imaze imyaka 40 igirana n'u Rwanda, agaragaza ko kurinda umwana ari ukurinda umuryango, kumwigisha bikaba ari uguhindura igihugu, no kumwizera bikaba ari uguhindura ejo hazaza.












