Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhindura ifaranga rizishyurwamo inguzanyo ebyiri rwahawe na Banki y’Isi, zifite agaciro ka miliyoni 126 z’amadolari ya Amerika na miliyoni 68 z’amayero, zihindurwa zikabarirwa mu mayeni y’u Buyapani.


Iki cyemezo kigamije kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’agaciro k’amafaranga y’amahanga, cyane cyane igihe ifaranga ry’u Rwanda rigabanutse agaciro ugereranyije n’ayo u Rwanda rukoresha mu kwishyura imyenda.


Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko mu myaka itanu ishize, ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro ku mpuzandengo ya 8% buri mwaka ugereranyije n’idolari rya Amerika, na 7,2% ugereranyije n’amayero.


Icyakora, ugereranyije n’iyeni ry’u Buyapani, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutseho 1,2% gusa muri icyo gihe.


Ibi bivuze ko kwishyura imyenda ibarirwa mu madolari no mu mayero bishobora gusaba amafaranga menshi y’u Rwanda mu gihe ayo mafaranga akomeje kuzamuka agaciro ku isoko mpuzamahanga.


Guhindura izo nguzanyo zikabarirwa mu mayeni y’u Buyapani ni uburyo bwo kugabanya ibyago biterwa n’ihindagurika ry’ivunjisha, bityo bikarushaho koroshya igenamigambi ry’amafaranga azakoreshwa mu kwishyura umwenda.


Iki cyemezo gifashwe mu gihe umwenda rusange w’u Rwanda ukomeje kuba kimwe mu bice byitabwaho mu micungire y’ubukungu bw’igihugu.


Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko muri Kamena 2026, umwenda rusange w’u Rwanda wari ugeze kuri miliyari 17.845,3 Frw, angana na 69,1% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP), uvuye kuri 74,8% wariho muri Kamena 2025.


Muri uwo mwenda, miliyari 14.537,3 Frw ni amadeni u Rwanda rufitiye ibihugu n’ibigo byo hanze, angana na 81,5% by’umwenda wose. Andi miliyari 3.308,1 Frw ni amadeni y’imbere mu gihugu.


Minisiteri y’Imari isobanura ko igabanuka ry’umwenda ugereranyije n’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ryatewe ahanini n’izamuka ry’ubukungu ndetse no kugabanya umuvuduko wo gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga.


Icyakora, guhindura ifaranga izi nguzanyo zibarirwamo ntibivuze ko umwenda w’u Rwanda wagabanutse cyangwa ko rwahawe indi nguzanyo nshya. Ni uburyo bwo guhindura ifaranga rizakoreshwa mu kubara no kwishyura ayo madeni hagamijwe kugabanya ingaruka z’ivunjisha.


Kugeza ubu, iyeni ry’u Buyapani rigize 5,28% by’amafaranga y’amahanga abarirwamo umwenda w’u Rwanda wo hanze.